About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

INTORE Z’ABEREZI ZINJIJWE MU RUBUGA RW’INTORE ZIHABWA IZINA N’ICYIVUGO CY’INTORE

Figure 1 Ifoto y’Urwibutso mu muhango wo kwinjiza Intore mu zindi site ya Groupe scolaire de la sals(Gicumbi)


Muri iki gitondo cyo kuwa 09 Mutarama 2017 Intore z'Abarezi zazindukiye mu kizamini gisuzuma ubuzima buzira umuze.

Ni kizamini kirangwa no kwirukanka ibirometero 3 na metero 218 nyuma bagakora Pushups na situps bashoboye mu gihe kitarenze iminota ibiri buri mwitozo.

Nyuma yo gutsinda iki kizamini Intore zo mu rwego rw'Uburezi zavanywe ku karubanda zinjizwa mu rubuga rw'izindi ntore z'abarezi. Niyo mpamvu zahawe izina ry'Indemyabigwi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b'ubuturere n’ababungirije bagiye ku masite atandukanye mu turere.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango babwiye Indemyabigwi Intore ko kubinjiza mu rubuga rw'Intore ari ukubaha icyubahiro nk'Intore zatojwe neza, ukabaha uburenganzira bwo kuba mu mutwe w'Intore ufite aho ubarizwa, ufite izina n'icyivugo.

Babwiye Intore z’Abarezi ko icyivugo cy'Intore nacyo gikomeye mu Itorero ry'u Rwanda kuko ari uburyo bwo gusobanura uko wiyumva, ibikuranga, icyo wemera, icyo ukunda, icyo wanga, icyo wiyemeje kugeraho uko byagenda kose.

Muri iki gikorwa cyo kuvana Intore ku karubanda harimo kandi abayobozi batandukanye barimo Prezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero Bwana RUCAGU Boniface, wari mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Uburezi Dr NTIVUGURUZWA Celestin, wari mu karere ka Musanze.

 

Iri torero ry'Abarezi ryitabiriwe nabasaga ibihumbi 72,288 bari ku masite agera 132.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD