About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

BA MUTIMAWURUGO BASABWE KURWANYA AMAKIMBIRANE AKOMEJE GUTEZA IBIBAZO MU MURYANGO.

Figure 1 Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asuhuza Intore za Mutimawurugo.


Ibi Minisitiri W'Intebe Anastase Murekezi yabisabye abagore basoje Itorero rya Mutimawurugo bagizwe n’abahagarariye inzego z'abagore nabandi bafite aho bahuriye n' Iterambere ryabagore ubwo basozaga Itorero ryaberaga mu Kigo gitorezwamo Umuco w'Ubutore cya Nkunba mu karere ka Burera, Intara y'Amajyaruguru.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi, yasabye ba Mutimawurugo gushyira hamwe bakarwanya amakimbirane akomeje kugariza imiryango kuko adashobora gutuma biteza imbere, ikindi kandi ntabwo ari Indangagaciro twakwimakaza mu muryango nyarwanda.

Mu ngero zitandukanye yatanze ku bijyanye n'amakimbirane mu miryango, Minisitiri w'Intebe yerekanye ko raporo ya polisi igaragaza ko umwaka ushize abakubiswe nabo bashakanye ari 556 harimo abagore 377 n'abagabo 179. Bikaba bikabije bityo bigomba kwamaganwa.

Mu bindi bibazo Minisitiri w'Intebe, yagarutseho hari ikijyanye nicuruzwa ry'abantu ibi nabyo yasabye ba mutimawurugo kubikumira baganiriza abangavu ububi bwabyo kuko bitwambura Agaciro kacu nk'Abanyarwanda.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Mme Nyirasafari Esperance, yabwiye abari muri uyu muhango ko umusarururo wavuye muri ba mutimawurugo ibyiciro bitandukanye byabanje, ugaragaza impinduka zigaragara harimo nkuruhare bagaragaza mu kwita ku burezi n'uburere bw'abana cyane cyane bita ku bana bataye amashuri kugira ngo bayasubiremo. Ubukangurambaga bujyane n'imirire iboneye mu miryango, gukangurira imiryango kwishyura ubwisungane mu kwivuza nibindi.

Mubyo ba mutimawurugo bahize harimo kongera igitaramo mu mugoroba w'ababyeyi hagashimwa imiryango yagaragaje impunduka nziza itarabigeraho igafashwa.

Iri torero rya Mutimawurugo risoje uyu munsi tariki 12/02/2017 ryari rimaze icyumweru ribera muri NUDC Nkumba rikaba ryari ryitabiriwe n'abagore 456, harimo kandi abagabo bagera kuri 20.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD