About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

IMPAMYABIGWI ZIYEMEJE KWIMAKAZA UBUNYARWANDA.

Figure 1 Impamyabigwi zisoza Itorero


Ubwo Intore zigera kuri 146 zikora umwuga w’Itangazamakuru zasozaga Itorero ryiswe “Impamyabigwi” icyiciro cya Kabira, zahize kuzahora zimakaza Ubunyarwanda aho ziri hose kuko ariyo ntwaro u Rwanda rucyeneye kugira ngo rwiteze imbere.

Agaruka ku mateka y’u Rwanda Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yibukije izi ntore ko Ishyaka ry’Ubunyarwanda, gukunda Igihugu no kukirwanira ishyaka ari yo ntwaro yaguye u Rwanda, yaza gucika mu Banyarwanda u Rwanda rukagwa mu icuraburindi.

Yagize ati ”Intwaro yitwa Ubunyarwanda ntawe ushobora kuyitsinda. Ibyo dukora byose byo kubaka igihugu no kwishakamo ibisubizo, ntacyo twageraho tudashingiye ku Bunyarwanda.”

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye izi ntore z’Abanyamakuru gukorana umwuga wabo umutima nama, kandi bagashingira ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, kuko no kw’isi hose iyo bigeze ku nyungu rusange z’Igihugu, ibintu byose bishyirwa ku ruhande.

Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yashimiye Intore z’Impamyabigwi ubwitonzi n’ubushishozi bagargaje mu gihe cyose bamaze mu Itorero. Yabasabye kunoza umwaga wabo kuko ariwo musanzu bazaba bahaye Igihugu cyabo.

Uwanyirigira Delluco Claudine uhagarariye abanyamakuru basoje iri torero, mu ijambo ryo guhiga yatangaje ko aba banyamakuru biyemeje kwimakaza umuco wo gukunda igihugu, kugikorera, kukirinda no kukitangira bigiye mu Itorero, babicishije ku ruhembe barasaniraho rw’Itangazamakuru.

Iri torero ryari rimaze iminsi itanu ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, ryahuje abanyamakuru bikorera ndetse n’abakorera Leta.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD