About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

INDASHYIKIRWA MU NKOMEZABIGWI ZIRISHIMIRA IBIKORWA ZAGEZEHO AHO ZIRI KU RUGERERO RUKAMBITSE.

Figure : Intore ziri ku rugerero kuri site imwe mu murenge wa Kinoni


Mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, hateraniye Intore z’indashyikirwa ku rugerero rusanzwe rw’Inkomezabigwi ndetse no mitsindire mu gusoza amashuri yisumbuye; zaje zituruka mu turere twose tw’Igihugu, Intore imwe ku murenge. Izi ntore zaje kwitabira urugerero rukambitse rubera mu mirenge ya Kinoni na Gahunga iherereye mu karere ka Burera.

Kuri uru rugerero rukambitse intore zifasha abaturage batishoboye zubaka amazu, zisana  ashaje, zubaka ibiraro, zikora ibikorwa bigamije kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Mu kiganiro twagirana n’izi ntore ziri ku rugerero rukambitse zatangaje zishimira kandi zitewe ishema no kuba zunganira Leta mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye kandi ibikorwa bakoze bikaba bigaragaza impinduka nziza mu mibereye y’Abatuye imirenge ya Kinoni na Gahunga.

Izi ntore kandi zadutangarije ko Atari ibikorwa by’amaboko zigiramo uruhare gusa kuko zihabwa umwanya uhagije wo kwiga ku mateka y’Igihugu, kugira ngo zirusheho kukimenya bityo zikomeze kukirwanira ishyaka zizi amateka yacyo.

Mu yandi masomo izi ntore zitangaza ko azigirira akamaro harimo nko kuganira ku ndangagaciro z’Umunyarwanda harimo Ubunyarwanda, Gukunda umurimo, ubutwari n’izindi….

Intore ziri ku rugerero rukambitse zadutangarije ko nizisubira mu miryango yazo zizakomeza gufasha Abanyrwanda kubumbatira umuco wabo mwiza no gukomeza kwiyubakira igihugu batizigama bubakira ku ndangagaciro z’Umuco nyarwanda.

Uru rugerero rukambitse rurakorera mu mirenge ya Kinoni na Gahunga yo karere ka Burera, zikaba zicumbitse mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba kuva tariki ya 01/05/2017, biteganywa ko ruzasozwa tariki ya 31/05/2017.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD