About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

U RWANDA RWUNGUTSE ABATOZA B’INTORE BASAGA MAGANA ATANDATU.

Figure : Abatoza bakuru bafashe ifoto y’urwibutso n’Abatoza bakuru uri hagati n’umushyitsi Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc Vincent MUNYESHYAKA


Ibi byabaye mu gitaramo cy’Ibigwi n’imihigo y’imitwe y’Intore isaga 23 cyabereye kuri Hotel Hilltop iherereye mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 28/06/2017. Uyu muhango ukaba wari ugamije kumurika ibigwi by’Imitwe y’Intore no guhiga indi mihigo mishya.

Muri uyu muhango kandi nibwo abatoza b’Intore bagera kuri 606 baturuka mu mitwe makumyabiri n’Itatu bahawe ubabasha bwo kuba Abatoza ku rwego rw’Igihugu, bakaba bazatoza haba mu nzego za Leta, inzego z’abikorera n’iza sosiyete sivile.

Aba batoza b’Intore babumbiwe mu mutwe umwe bahabwa izina ry’Indemyamihigo, iri zina barihawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana MUNYESHYAKA Vincent.

Ubwo yatangaga izina kuri uyu mutwe w’Intore yagize ati”Indemyamihigo ni ukuvuga ibikorwa, imihigo murayifite mugomba kuyesa, ibikorwa mukabigeraho.”

Yasabye Abatoza b’Intore gukomeza kuba kw’isonga mu byo bakora byose. Yabahaye urugero rw’Ibikorwa byinshi byiza igihugu kigeraho kandi bidasabye Ingengo y’Imari ihambaye atanga urugero rwa Army week na Police week.

Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, yabwiye Abatoza b’Intore bahawe umutwe umwe ko bibahesha uburenganzira bwo gutoza umutwe w’Intore uwo ariwo wose mu gihe bari basanzwe batoza imitwe y’Intore batorejwemo.

Yabasabye kuba ba Nkore neza bandebereho nk’abatoza b’Intore kandi bagahora biteguye gutumwa gutoza aho Igihugu kizabatuma.

Abatoza bamaze guhabwa umutwe n’icyivugo bahawe imfashanyisho bazifashisha mugutoza, banahabwa icyemezo cy’Umutoza w’Intore.

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD