About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

ABAKOZI BA RWANDAIR BASOJE ITORERO BASABWA KUBA ABARANGA B’U RWANDA.

Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y’Urwibutso bari hamwe n’Intore za Rwandair.


Abakozi ba RwandAir 108, basoje Itorero, ryari rimaze iminsi isaga icumi ribera mu kigo cya CTC – Gabiro mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba.

Iri torero ryari rigamije gutoza Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda, no kwimakaza umuco w’Ubutore mu bakozi ba Rwandair kuko nkabahuza u Rwanda n’amahanga.

Prezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bwana Rucagu Boniface, yasabye abo bakozi kwakira neza ababagana ku buryo bazahora bazirikana u Rwanda.

Yagize ati “Ntore z’Inyogajuru, mujya mu bihugu byinshi by’Isi. Indege mugendamo ziranga u Rwanda, ziriho ibirango n’ibendera by’u Rwanda. Nizo ndege zifite amazina yazo kandi aziranga. Namwe murabe abaranga beza b’u Rwanda, umunyu w’isi n’agaciro by’u Rwanda. Ubabonye ababonemo indangagaciro z’u Rwanda, aho muzagera hose ku isi bajye basigara babona isura y’u Rwanda kuko muzaba muruhesheje agaciro mu ngiro no mu myifatire.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James, yasezeranyije abakozi ba RwandAir imikoranire myiza mu kunoza umurimo.

Yavuze ko abo bakozi bafite uruhare runini rwo kugira ngo buri mugenzi ahitemo kugenda na RwandAir bitewe n’ubudasa bwa serivisi itanga izageraho babigizemo uruhare kandi ko bizagira akamaro ku iterambere ry’umunyarwanda n’igihugu muri rusange, yongeraho ko byose bakwiye kubikora batarobanuye.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko bitandukanye n’aho ujya ubona batanga serivisi barebeye ku muntu uwo ari we cyangwa uko ari. Mu mahame rero tugenderaho hano, cyane ko Abanyafurika tubaha agaciro. Twizeye ko RwandAir ibyo bitazayigaragaraho. Twifuza ko buri wese uyigana aho yaba aturutse hose yakirwa neza. Nicyo twiteze ku barangije iri torero.”

Iri torero ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Iterero n’Ubuyobozi bwa Rwandair rikaba ryaritabiriwe n’abakozi bagera ku 108 barimo 54 b’abagabo na 54 b’abagore.

 

 

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD