About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHGU Y’ITORERO YASABYE INTAGAMBURUZWA KUGIRA INTEGO NO KUYIRINDA.

Prezida wa Komisiyo ageza Ijambo ku Intagamburuzwa.


Ibi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yabisabye ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi, muri INILIK CAMPUS, ya Kigali  iherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera.

Mu kiganiro perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yagejeje ku ntore za INILAK - Kigali yazisabye kugira intego mu buzima ariko ikiruta byose bagomba kurinda intego bafite bakazirinda imico mibi yashobora kuzonona.

Yasabye Intagamburuzwa kandi kurangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo birinda ingeso mbi zadutse mu rubyiruko zirimo gufata ibiyobyabwenge, ubusinzi ubusambanyi, kwiyandarika n’izindi.

Yabibukije ko Intore izirusha intambwe ari nawe mugaba w’izindi ntore, niwe intagamburuzwa zigomba gufatiraho urugero, bityo bakaba bagombye guterwa ishema nuko basangiye intego. Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon Bamporiki Edouard, yabwiye Intagamburuzwa ko iyo zikoze ibidakwiye ziba zitengushye umugaba w’Intore w’ikirenga, kandi nubwo baba batamubona ariko ibyo bakora byose bajye bibuka ko ijisho ry’Intore izirusha intambwe buri gihe riba ribareba.

Yasabye Intagamburuzwa  kubiba amahoro, buri ntore ikaba ijisho rya mugenzi we, aho atsikiye akamuramira, aho ayobye mugenzi we akamuyobora uko niko intore zikora kuko n’ubundi intore yimana indi.

Uyu muhango waranzwe no kwinjiza Inkomezabigwi mu ntangamburuzwa, Intagamburuzwa zihiga imihigo zizesa muri uyu mwaka, yemezwa n’umuyobozi wa INILAK, Dr NGAMIJE Jean.

Ubusanzwe umuhango w’Intore mu zindi ukorwa mu gihe Intore zatojwe zigomba guhabwa umutwe w’Intore zizajya zibarizwamo.

Muri Kaminuza n’amashuri makuru, uyu muhango ugamije gufasha Intore zinjiye muri Kaminuza n’amashuri makuru kwijwizwa mu ntangamburuzwa kandi zihabwa ubufasha bukenewe aho gutereranwa.

 

 

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD