MU MINSI YA VUBA ITORERO RY’IGIHUGU, RIZABA RIFITE IMFASHANYIGISHO YO GUTOZA UMURAGE W’U RWANDA.

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero,  guhera kuri uyu wa kane tariki 05 Ugushyingo kugeza 06 Ugushyingo 2020, bakoze umwiherero wari ugamije  kumurikira bamwe mu bafatanyabikorwa bayo imfashanyigisho ku murage w’u Rwanda kugira ngo itangweho ibitekerezo .

Atangiza uyu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Musanze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco BAMPORIKI Edouard, yibukije abafatanyabikorwa bawitabiriye ko u Rwanda rugira amahirwe yo kugira abakurambere b’intwari baturaze umurage mwiza natwe tuzaraga abazadukomokaho.

Yagize ati:”turashaka kurera abana bacu dushingiye ku bintu bifatika biri mu mateka yacu”.

Yakomeje agira ati:” umurage w’u Rwanda, dukwiye kuwumva mu bintu birandaranda byasizwe n’abakurambere bacu natwe dushingiraho twubaka u Rwanda rwa none n’urwejo”.

Mu ijambo rye Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye uyu mwiherero, ashimiye abatoza batandandukanye batanze umwanya wabo bakandika imfashanyigisho y’Umurage w’u Rwanda.

Yagize ati:” iyi nyandiko tubamurikira aka kanya tumaze imyaka igera kuri itatu tuyitegura nkuko mubibona ubu igeze ku rwego rushimishije ruri hejuru ya 85% niyo mpamvu twayizanye muri iki cyicaro kugira ngo muyitangeho ibitekerezo”.

Inyandiko yamuritswe ikubiyemo ibigize umurage w’u Rwanda kuva rwahangwa kugeza uyu munsi, bigomba kubungabungwa kugira ngo amateka y’igihe kirekire yaranze abakurambere b’intwari ashingirweho mu kurerera u Rwanda rufite icyerekezo cyiza.

 Umurage w’u Rwanda ufite agaciro gakomeye, ukagaragarira mubikorwa by’Abanyarwanda bakoze mu rwego rw’umuco n’amateka, ibiranga umuryango, bikomoka ku bisekuru bya kera, bikifashishwa mu gihe cy’ubu kandi bikazakoreshwa n’ibisekuru byo mu bihe bizaza.

Uyu mwiherero wahuje inzego zifite uruhare runini mu kubaka Umunyarwanda zizifashisha imfashanyigisho y’Umurage w’u Rwanda. Muri uyu mwiherero hatanzwe ibitekerezo n’inyunganizi zitandukanye ku mfashanyigisho y’Umurage w’u Rwanda.

Umurage w’u Rwanda uzatozwa Intore z’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange mu nzira yo kubaka Igihugu gihamye kandi kivoma mu muco n’amateka.