U RWANDA RWIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKORERABUSHAKE HAGORORERWA ISIBO Y’INDASHYIKIRWA.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5/12/2020 u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake. Ku rwego rw’Igihugu Ibirori byabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu Kagali ka Gasabo. Ibikorwa kandi byabererye hirya no hino mu gihugu ahahembwe Isibo yabaye Indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya Covid 19 no guhangana n’ingaruka zayo.

Mu butumwa yageneye abitabiye uyu munsi mpuzamahanga w’abakorerabushake; MBABAZI Rosemary,  Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yavuze  ko kwitanga utizagama ari ukwiyambura ibyo wari ufite ukabitanga kugira ngo bifashe abatabifite. Yagize ati : ” kwitanga utizigama bisobanuye ko hari byinshi wikuraho ukabitanga kandi nawe icyo gihe ubona byinshi, iyo ufunguye ibiganza ugatanga nawe urakira ariko iyo uhora ufunze ibiganza nawe ntacyo ubona, kwitanga kandi biri mu murage wacu no mu muco n’indangagaciro z’Abanyarwanda, kwitanga biri mu kwigira kw’Abanyarwanda nkuko biri mu ndirimbo y’Igihugu ngo abakurambere bacu bitanze batizagama”.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yashimiye Isibo Urumuri yo mu murenge wa Nduba, Akagali ka Gasanze yabaye Indashyikirwa mu bikorwa by’ubwitange bugamije gukumira icyorezo cyo Covid 19. Yagize ati :”iyo ufite urumuri ntabwo rumurikira wowe urufite wenyine ahubwo rumurikira bose, mukwiye rero gukomeza kuba urumuri no kurukongeza aho muri hose, gukorera ubushake ntabwo ari ugukorera ijisho ahubwo ni ukwikorera ukagira icyo umarira mugenzi wawe. Niba rwose tubonye umwanya tujye twitanga, twiyubakira amashuri, imihanda….. Abanyarwanda dukomeje kwimakaza ubwitange nta kintu na kimwe cyaduherana yaba iki cyorezo cyangwa amateka; mureke rero twese dufatanye buri wese abe umujyanama wa mugenzi we.”

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA yavuze ko ubwitange busanzwe mu muco n’imigirire y’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yagize ati:” nubwo twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake tuyobowe n’umuryango mpuzamahanga ntabwo ubwitange ari mvamahanga kuko mu Rwanda twahoranye Urugerero kuva cyera, kuko Intore yose yamaraga gutozwa yatumwaga ku rugerero”.

HABINEZA Focus wagororewe nka  mutwarasibo w’Indahyikirwa ayoboye  Isibo y’Iterambere, akagali ka Murambi mu murenge wa Gikomero yishimiye igikorwa cyo kuzirikana ibikorwa bikorerwa mu masibo. Yagize ati:” twishimiye iki gikorwa twakoraga twikorera ariko bitwongereye izindi mbaraga zo gukora ibindi byinshi kandi byiza”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abakorerabushake washyizweho n’umwanzuro No 40/2012 w’Inteko Rusange w’Umuryango w’Abibumbye ku  tariki ya 17 Ukuboza 1985.  

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, rwizihiza uyu munsi buri mwaka ruzirikana ko ubwitange/ubukorerabushake, busanzwe ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza y’Abanyarwanda bukaba n’Indangagaciro nyarwanda.