IMPAMYABIGWI ZIYEMEJE GUKORA ITANGAZAMAKURU RY’UMWUGA KANDI RIBAHESHA AGACIRO.

Figure 1 Intore ziri kumwe n’abashyitsi baje mu gitaramo cy’imihigo.

Uyu ni umwe mu mihigo Impamyabigwi, Itorerorigizwe n’abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda zahizeubwo zasozaga Itorero ryaberaga mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba kuri uyu wa gatanu tariki 11/12/2015.

Mu mpanuro zisoza Itorero Impamyabigwi, Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis KABONEKA, yazisabye kurangwa n’Umuco mwiza w’Indangagaciro na Kirazira kugira ngo biheshe agaciro, bahesha n’Igihugu cyabo agaciro.

Yabwiye Intore z’abanyamakuru ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu kubera ubutwari, ubwitange bwabana bacyo bafashe icyemezo cyiza cyo kubaka igihugu cyabo, ntibaba banyamwigendaho ahubwo bashyira imbaraga zabo hamwe bubaka Igihugu cyabo.

Yabasabye impamyabigwi ko nabo bakwiye gufata ingamba zo gukora umwuga uhesha agaciro Igihugu cyabo kandi nabo ubahesha agaciro. Yababwiye ko bagomba gukora itangazamakuru ryunguka kandi ridakorera mu kwaha kwibitangazamakuru byitwa ko byateye imbere. Yababwiye ko bidashoboka ko Itangazamakuru riterimbere mu gihe Abanyamakuru bakiri ba nyamwigendaho, abasaba gushyira hamwe bagakorera hamwe bityo bagakora Itangazamakuru ry’umwuga kandi rishobora gutunga urikora.

Mu ijambo ry’ikaze rya Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yashimiye abanyamakuru bihitiyemo kujya mu Itorero gutozwa umuco mwiza wubakiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda. Yashimye kandi abari bafite gahunda bakabuzwa n’impamvu zitabaturutseho.

Yababwiye ko umusemburo udakorera ubwinshi uhubwo ukorera ubwiza bityo akaba yizeye ko Indangagaciro bigiye mu Itorero bazazigisha abo basangiye umwuga kandi ko ababishaka batabonye umwanya wo kujya mu Itorereo batazatereranwa ahubwo bazategurirwa icyiciro cyabo.

Iri torero ry’Abanyamakuru ryatangiye tariki ya 03/12/2015, igitaramo cy’imihigo no kwimura ingamba kikaba kibaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/12/2015. Indemyabigwi ubu zikaba zigiye ku rugerero aho zahize gukora Itangazamakuru ry’umwuga kandi rihesha u Rwanda Agaciro.  Indemyabigwi kandi zahize kuzakorera hamwe kugira ngo bazibe icyuho cy’umusaruro uva mu Itangazamakuru ukiri hasi. Inzego za leta zishinzwe iterambere ry’itangazamakuru nazo ziyemeje gufasha Itangazamakuru kugira ngo riterimbere.