Abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda bamuritse ubushakashatsi bakoze ku muco w’Ubutore.

Figure 1 Abatumirwa bakurikira ibyavuye mu bushakashatsi.

Uyu munsi tariki ya 31/5/16 kuri Classic Hotel I Kigali hateraniye inama yo kumurika ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza, ikigo gishinzwe gukumira amakimbirane CCM (Center for Conflict Management).

Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Iterero Bwana RUCAGU Boniface, atangiza iyi nama yo kumurika ubushakashatsi yagarutse ku ijambo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yavuze atangiza itorerero muri 2007.

Prezida wa Republika y’U Rwanda yatangaje ko Itorero ryari ishuri ryo gutoza Abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, kwirinda ubutsimbanyi….. iyi mico myiza niyo yakunze kuranga u Rwanda n’Abanyarwanda bo hambere. Ni byiza rero ko imico nk’iyi twongera kuyiga, tukayigisha n’abana bacu, kugira ngo tuyivanemo amasomo adufasha kubana neza no gukemura ibibazo duhura nabyo mu Rwanda rwa none.

Abakoze ubushakashatsi kuri gahunda z’Itorero bagaragaje ko Abanyarwanda bose bumva akamaro k'itorero mu kubaka Igihugu. Nkuko byatangajwe na Prof MASABO Francois ukuriye ikigo cya CCM cya Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwabagaragarije akamaro k’ibikorwa by’Itorero mu banyarwanda. Yakomeje avuga ko byaberetse byinshi bagomba gukora kugira ngo NIC Imenye aho igomba gushyira imbaraga.

Abatumirwa baje gukurikirana ibyavuye mu bushakashatsi bishimiye ibyavuye mu bushakashatsi basaba ko ubushakashatsi nk’ubu bwakomeza kugira bukomeza kugaragaza icyakorwa ngo Itorero rikomeze gufasha Abanyarwanda kwiyubaka.

Ubu bushakatsi bwakozwe na Kaminuza y’U Rwanda bukorerwa mu turere 25 hirya no hino mu gihugu. Ibyo abashashatsi bamuritse ni ibyagateganyo kuko ibyavuye mu bushakashatsi bizamurikwa mu minsi irimbere.