ABAKOZI BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO BAHAWE AMAHUGURWA ABONGERERA UBUMENYI N’UBUSHOBOZI MU GUTOZA.

Kuva tariki ya 13 – 16/04/2019 I Murambi mu karere ka Muhanga habereye amahugururwa y’iminsi itatu, agenewe abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, agamije kubafasha gutoza ibyiciro bitandanye no gutegura neza gahunda y’urugerero.
Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA Desire Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, mu ijambo  yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gusoza aya amahugurwa, yavuze ko kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ari imwe mu nkingi izatuma NIC igera ku ntego yihaye. Yagize ati: “Ibyo twungukiye muri aya mahugurwa ni ingirakamaro bizadufasha gukomeza gukora neza inshingano zacu zo gutoza Abanyarwanda Indangagaciro na Kirazira”.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yabwiye abakozi ba NIC ko aho bishoboka bazakomeza kongererwa ubushobozi bubafasha gusoza neza inshingano bahawe ndetse no bakabikora kinyamwuga.
Yashimiye abafatanyabikorwa muri iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi harimo Rwanda Management Institute (NIC), yateguye amahugurwa ndetse n’Ikigo cya Kora Coaching Group cyatanze abatoza ndetse kigategura imfashanyigisho.
Dr RUBAGIZA Jolly, umuyobozi wungirije wa Rwanda Management Institute(RMI), yashimiye abakozi n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero uburyo bagaragaje ubushake bwo kwiga batanga ibitekerezo bifasha utanga amasomo kuyabaha mu buryo bworoshye.
Ati: “ mwagaragaje ubushake bwo kumenya kurusha abandi bose tumaze igihe twakira muri iki kigo, ikindi kuba mwese nk’abakozi ba NIC mwafashe umwanya wanyu mukazira rimwe bizatuma no mu kazi mukomeza kuganira ibyo muvanye muri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa y’Iminsi itatu yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rwanda Management Institute na Rwanda Development Board; akaba yarabereye mu karere ka Muhanga muri Campus ya RMI iherereye i Murambi