URUGERERO RUCIYE INGANDO N’IGISUBIZO KU BIBAZO ABANYARWANDA BAHURAGA NABYO

Ibi n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ubwo yasozaga urugerero ruciye ku rwego rw’Igihugu, umuhango wabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo ku cyanya cya Mahatma Ghandi University ahari hahuriye Intore zihagarariye izindi zaturutse hirya no hino mu gihugu mu byanya 27 byaberagaho urugerero ruciye ingando. 

Muri uyu muhanga Minisitiri yibukije Intore ko aribo musembura uzubaka Igihugu, akangurira abatware b’imitwe y’Intore aribo bayobozi b’Uturere kwita cyane ku bikorwa by’Intore bigafatwa neza kugira ngo bigire umumaro.

Urugerero ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zashyizweho nk’uburyo bwo gufasha Abanyarwanda ubwabo kwigira no kwiyubakira igihugu kidashingiye ku mpano n’imfashanyo z’amahanga.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, yemeje gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame, tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali.

Muri uwo muhango Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira.”

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1, 2017- 2024) mu nkingi y’Imiyoborere, Ingingo ya 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda igihugu, no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Kongerera ingufu n’ubushobozi Gahunda y’Igihugu y’Ubwitange (Urugerero) ibarizwa mu Itorero ry’Igihugu, hagamijwe guhindura urubyiruko, abaturage bahora bashishikajwe no kwigira no kuba intiganda.

Mu 2017, hashyizweho gahunda y’Urugerero ruciye Ingando yabereye mu mirenge ya Gahunga na Kinoni mu Karere ka Burera, aho yitabiririwe n’intore 416 zihagarariye imirenge y’Igihugu cyose.

Urugerero ruciye Ingando 2019, rwatangiye tariki 12 Gicurasi rusoza ku wa 22 Kamena 2019. Rwitabiriwe n’Intore 8,221 zigizwe n’abakobwa 3814 n’abahungu 4407, zatorejwe ahantu 27.

Muri iki gihe abasore n’inkumi bagize uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu byibanze ku kwita ku batishoboye hibandwa ku miturire, kurwanya umwanda n’imirire mibi, gusana no kubaka ibikorwa remezo n’ubukangurambaga.

Muri rusange mu gihugu hose Intore zubatse inzu 147, hasanwa 199, zahomye inzu 560, zirwanya umwanda zukaka ubwiherero 1,129, udutanda two kwanikaho amasahani 1,420.

Mu bikorwa byagutse byakozwe binarimo iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ireshya na 99.3km, gucukura imiyoboro y’amazi ya 6.3km, guca imirwanyasuri ya 24.07km, gutunganya ibibuga by’umupira bitatu, kubaka ibyobo bifata amazi 15 n’ibindi.

Muri uyu muhango Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatanze inka y’ubumanzi  ku turere twitanze ku rugerero ruciye ingando ihabwa akarere  ka Kamnyi.

Mu 2019, urugerero ruciye Ingando rwabereye ku rwego rw’akarere, mu gihe mu 2018 rwabereye ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali ariko buri kagari kari gahagarariwe.