MINISITIRI W’INGABO JENERALI MURASIRA ALBERT, YATANGIJE ITORERO INDANGAMIRWA

ifoto y’Urwibutso

Minisitiri w'Ingabo, Jenerali Majoro  Murasira Albert yasabye urubyiruko rugizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga kurushaho gusigasira ubumwe n'ubwiyunge Igihugu cyimirije imbere, kandi bakarushaho gutekereza icyateza imbere u Rwanda, bubaha umuco w’Igihugu cyabo.  

Ibi yabivugiye i Gabiro mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare, mu Karere ka Gatsibo, ubwo yatangizaga ku  mugaragaro icyiciro cya 12 cy'Itorero Indangamirwa rigizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga n’abakozi babaye indashyikirwa mu bigo bya leta no mu mashuri.

Jenerali Majoro Murasira Albert, watangije iri torero ku mugaragaro, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rutekereza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibyo  bikaruha imbaraga zo kurushaho guharanira icyaruteza imbere.

Yavuze ko izi ntore z’Indangamirwa zitezweho umusanzu ukomeye mu gusigarira ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ngo gusenyera umugozi umwe ni imwe mu ntwaro zizabafasha kugera kuri iyo ntego.

Uretse amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bijyana n’Indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero bazahabwa n’ubumenyi bwihariye bujyanye n’ibya gisirikare aho buzaba buri ku ijanisha rya 65%.

Intore z’Indangamirwa 698 ni zo zimaze kugera I Gabiro.