PEREZIDA WA REPUBULIKA YASOJE ITORERO INDANGAMIRWA12 RYABEREGA MU KIGO CYA CTC GABIRO.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 698.

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye ari indashyikirwa bakaba babaye Indashyikirwa ku rugerero ruciye ingando, indashyikirwa mu barezi, indashyikirwa mu bigo bya Leta, n’abaje gusubiramo Itorero bari hagati y’Imyaka 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze y’ubwirinzi, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Asoza Itorero Indangamirwa12 KAGAME Paul Perezida wa Repubulika yazisabye kunoza Ikinyarwanda kuko ikinyarwanda ni umuco dusangiye nk’Abanyarwanda. Ati: “mukwiye kwiga Ikinyarwanda mukakimenya, Ikinyarwanda ni kimwe mubigize umuco wacu kandi tugomba kubaha umuco wacu”.

Yasabye Indangamirwa gutekereza byagutse, bishakamo ibyarushaho kubateza imbere no guteza igihugu cyabo. Ati:”mu Rwanda dukora imigati ariko mwebwe si aho mukwiye kugarukira ni byiza ariko ntibyaduteza imbere, mukwiye gutekereza uko mwakora imodoka, ntituzajye tugura izabandi gusa, ahubwo tukagenda muzo twikoreye.

Guhera mu 2008,  Itorero Indangamirwa rimaze kunyuramo urubyiruko rugera kuri 3367.