HARIGWA UKO ITORERO RY’UMUDUGUDU RYAFASHA GUKEMURA IBIBAZO BYUGARIJE ABATURAGE

Guhera kuri uyu wa  Gatatu tariki  11 Nzeri kugeza kuwa kane  tariki  12 Nzeri 2019, kuri Nobleza Hotel i Kigali harabera inama y’iminsi ibiri ihuza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero(NIC), n’abafatanyabikorwa bayo bafite aho bahurira n’ibikorwa by’Itorero bikemura ibibazo byugarije abaturage, harimo Urugerero rw'Inkomezabigwi, urugerero ruciye Ingando n'Itorero ry'umudugudu.

 

Mu ijambo ritangiza inama Lt Col MIGAMBI Desire Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yabwiye abitabiriye inama ko gahunda Itorero ry’Igihugu rifite ari  uko Itorero ry'Umudugudu , amasibo y'Intore arigize n'ingamba zirimo, byaba umuyoboro unyuzwamo gahunda zose za leta zigamije gukemura ibibazo by'abaturage.

 

Lt Col MIGAMBI M. Desire yibukije abafatanyabikorwa b’Itorero ry’Igihugu, ko uruhare rwabo ari ingenzi mukubaka Itorero ry'umudugudu rikora neza .

 

Abitabiriye iyi nama barimo kugaragaza ibimaze gukorwa, hubakwa Itorero ry’umudugu rikora neza, rishingiye ku ngamba n’amasibo y’Intore kandi rigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Harasuzumwa kandi uko Itorero ry’Umudugudu ryubaka umuco wo kwigira hashingiwe ku muco w’u Rwanda.

Harakorwa igenamigambi ritegura urugerero rw’Inkomezabigwi 8, n’urugerero ruciye ingando 2020.

Muri iyi nama harafatirwamo ingamba zigamije gukomeza kubaka Itorero ry’Umudugudu, rikemura ibibazo by’imibereho y’abaturage no gutegura urugerero ruciye Ingando 2020.

Abafatanyabikorwa batumiwe muri iyi nama harimo,  abayobozi b’imirimo rusange ku rwego rw’uturere, abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza ku rwego rwa buri Ntara n’umujyi wa Kigali n’uturere harimo kandi abakozi bashinzwe ibikorwa by’Itorero mu turere. Harimo kandi abandi bafatanyabikorwa b'Itorero nka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, RDF na Polisi y'Igihugu.

Itorero ry’Umudugudu ni urubuga buri wese utuye Umudugudu atorezwamo kuba Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda, kandi ufite umuco w’Ubutore.