Prezida Kagame yasabye Indangamirwa kwirinda ubugwari.

Nyakubahwa Prezida wa Republika Paul KAGAME mu birori byo gusoza Itorero Indangamirwa.

Ibi Perezida Kagame yabisabye urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga cyangwa biteguye kwiga amashuri makuru mu mahanga n’abiga mu Rwanda babaye Indashyikirwa mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye baturutse hirya no hino mu gihugu, basoje Itorero Indangamirwa ryaberaga mu kigo cya CTC - Gabiro.

Yabasabye kugira Indangagaciro zo kutazaba ibigwari no guhunga inshingano ahubwo bakamenya ibibabereye nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “Itorero ribafasha kutazaba ibigwari, mugahora mufatanya n’abandi mu gukorera no kubaka u Rwanda. Itorero kandi ryabatojekumenya ubuzima bwanyu, mukamenya ikibaha agaciro nk’abantu n’icyo mushaka kuba.

Prezida wa Republika Paul Kagame yabwiye  urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda, ko kugira ngo bafashe Igihugu cyabo mu Iterambere bisaba ko nabo ubwabo babanza bakimenya bakamenya ibibakwiriye. Yabasabye kutanyurwa n’ibitabakwiye kuko ari ubugwari kandi ko atabifuriza kuba ibigwari.

Basoza Itorero Indangamirwa zakoze imihigo Imbere ya Nyakubahwa Prezida wa Republika Paul KAGAME.

Mu mihigo Indangamirwa zahize harimo kugaragarizaAbanyamahanga n’abaturarwanda n’isi yose muri rusange; isura nyayo y’u Rwanda, harimo umutekano, iterambere n’amahirwe bigaragara mu Rwanda mu rwego rwo kubashishikariza gusura no gushora imari yabo mu Rwanda. 

Gusigasira no kumenyekanisha umuco w’u Rwanda; harimo no kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda ababa mu mahanga batakizi; no kuwukundisha abanyamahanga binyujijwe mu maserukiramuco  n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Itorero Indangamirwa ryasoje uyu munsi tariki ya 19/07/2016 ryaberaga mu karere ka Gatsibo, mu kigo cya CTC – Gabiro, rikaba ryarahuje urubyiruko rwiga mu mahanga n’urwiga mu Rwanda bose bakaba bari 375.