IGENAMIGAMBI RIHURIWEHO RIZATUMA ITORERO RY’UMUDUGUDU RIKORA NEZA

Ubwo yasozaga inama y’Iminsi ibiri yari ihuje NIC n’abafatanyabikorwa bayo bafite aho bahurira n’Itorero ry’Umudugudu, Lt Col MIGAMBI M. Desire Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yasabye abari mu nama kongera gutekereza uburyo hajya hakorwa igenambi rihuriwe n’inzego zose, rikorewe hamwe kandi rishingiye ku byifuzo byabaturage.

Yagize ati:”nkuko mwese mwabyiboneye ikibazo gihari n’uburyo dukora igenamigambi (Planning process), uburyo dufatanya gukurikirana ibyo dukora(Coordination), n’uburyo igenamigambi twateguye rishyirwa mu bikorwa (Implemtation), ibi tubifatanyije ntitubiharire umuntu umwe cyangwa urwego rumwe twagera kuri byinshi, kandi n’abaturage dushinzwe kuyobora babyungukiramo”.

Lt Col MIGAMBI Desire, yashimiye abafatanyabikorwa kubyo bamaze kugeraho, uburyo Itorero ry’umudugudu rigenda rishinga imizi mu nzego z’ibanze, bitanga icyizere ko nibikomeza gushyirwamo imbaraga abaturage bazakomeza kumenya icyerekezo cy’Igihugu kandi bagire uruhare mu kukigeraho, bashingiye ku muco wo kwigira, kwihesha agaciro no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Yagize ati: “Uko muri hano mwese, muri ku rwego rwo gutuma impinduka nziza zigera ku baturage mushinzwe kureberera no kuyobora ngo bagire uruhare mu kuzamura imibereho yabo, Kwigira no Kwihesha agaciro, kandi bakabikora, namwe mukabibayoboramo, mwese mushingiye ku ndangagaciro n’umuco nyarwanda.

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro itandukanye yose iganisha ku kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza kandi rifasha abaturage; gutegura urugerero ruciye ingando no kurushakira ingishywa, gufatanya n’abandi bireba kubaka Itorero mu mashuri no mu nzego z’imirimo.

Hagamijwe kunganira abafatanyabikorwa hatanzwe inyoborabatoza y’Itorero ry’Umudugudu, Itorero mu mashuri, ndetse n’inyoborabatoza itoza abatoza b’intore.

Hashyizweho itsinda rizakomeza gutegura urugerero ruciye ingando rizakorana na NIC ku buryo mu gihe cy’ukwezi kumwe ibikenewe byose kugira ngo urugerero ruciye ingando rugende neza bizaba byagaragajwe.

Iyi nama yateguwe hagamijwe gukomeza kubaka ubufatanye hagati ya NIC n’abafatanyabikorwa bayo.