INTORE ZA REG ZIBUKIJWE KO NTA TERAMBERE RISHOBOKA NTA MASHANYARAZI.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 05/10/2019, ubwo Lt Col MIGAMBI M. Desire, visi Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Abakozi ba REG, yabibukije ko nta terambere rishoboka mu gihugu hatabayeho ingufu z’amashanyarazi.

Yakomeje abwira aba bakozi ba REG bitabiriye Itorero,  ko nk’uko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuba mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, REG igomba gushyiramo ingufu ikubahiriza icyo gihe ndetse ikabikora neza.

Lt Col Migambi M. Desire, yavuze ko abakozi ba REG bagiye gutozwa kugira ngo bashobore gutanga amashanyarazi,  kubera ko indangagaciro bazakura mu kigo kigisha umuco w’ubutore cya Nkumba.

Yagize ati:  "Gukora mutizigama nibyo bituma mutugezaho umuriro ku buryo bworoshye. Ikindi twabasaba mukwiriye kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu mukageza amashanyarazi ku banyarwanda bose ndetse mugakunda n’umurimo wanyu".

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri REG, Zawadi Geoffrey, akaba ari nawe muhuzabikorwa muri iri torero, ahagarariye ubuyobozi bukuru bwa  REG, yashimye uruhare ubuyobozi bukuru bwa REG bwagize kugira ngo buri mukozi wese azitabire Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Zawadi akomeza avuga ko buri mukozi wa REG azabona umwanya wo kunyura mu Itorero mu rwego rwo kunoza imikorere.

Iri torero rya REG icyiciro cya kabiri ryitabiriwe n’Intore 199, ribaye nyuma y’icyiciro cya mbere cyahuje Intore 176.