ICYUMWERU CYAHARIWE INTORE MU ZINDI N’UBUMENYI BUHUJWE N’UBUTORE

Mu mpera za nzeri no mu ntango z’ukwakira hirya no hino mu Rwanda, amashuri makuru na Kaminuza byizihiza icyumweru cyahariwe Intore mu zindi, aho Intagamburuzwa (Intore za Kaminuza n’amashuri makuru), zakira indi mitwe y’Inkomezamihigo harimo Inkomezabigwi (intore zivuye ku rugerero), iba igiye gutangira ubuzima bushya muri Kaminuza.

Abayobozi b’amashuri makuru na Kaminuza batangaza ko icyumweru cyahariwe intore mu zindi gifasha cyane mu kwakira abanyeshuri baba baje gutangiza kaminuza n’amashuri makuru, mu buryo bujyanye n’umuco usanzwe uranga Intore, bisimbuye indi mico itari myiza yarangaga bamwe mu banyeshuri ubwo babaga bakira bagenzi babo batangiye kaminuza bwa mbere.

Visi prezida wa  Komisiyo y’ Igihugu y’ Itorero Lt Col Migambi M Désire, ubwo yatangizaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Intore mu zindi muri IPRC/South,  iherereye mu karere ka Huye, yavuze ko iyo abanyeshuri bize ubumenyi bakanatozwa indangagaciro na kirazira bibafasha mu gihe cyo kujya gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Iyo tuvuga kujya ku rugerero ni ukujya gukemura ibibazo bakoresheje ubumenyi bafite. Nk’ intore yize amashanyarazi ni murebe uruhare yagira mu gufasha abantu kugira urumuri”.

Yakomeje agira ati: “Nimurebe nk’ intore yize irrigation murabizi ko igice kinini cy’ Abanyarwanda ari abahinzi murebe icyo yamarira umuryango nyarwanda, nimurebe intore yize mechanical engineering murebe icyo yafasha…Iyo bagiye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage barangwa n’ indangagaciro nyarwanda, bazi na kirazira z’ umuco wacu, ubunyarwanda no gukunda igihugu, no gukora umurimo unoze ibyo byose birabubaka bikabunganira bigatuma ibibazo bakemura babikemura neza, babikemuza umutima w’ u Rwanda.”

Intore zatojwe muri iyi gahunda y’Intore mu zindi zatangaje ko yazishimishije cyane, bityo nazo zigiye gukurikirana amasomo yazo mu buryo bwa gitore kugira ngo azabafashe gutanga umusanzu wabo mu buryo bwa gitore.

Prof RWIGAMBA BALINDA, Umuyobozi w’Icyubahiro wa ULK ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Intore mu zindi muri ULK, yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, washyizeho gahunda zose zigamije guha agaciro Abanyarwanda.

 Icyumweru cy’intore mu zindi ni gahunda imaze imyaka ine ishyizweho binyuze mu mihigo y’Intagamburuzwa, aho abanyeshuri bashya bagiye mu mashuri makuru na za kaminuza bafata icyumweru cyo gutozwa mbere y’ uko batangira amasomo.