VISI PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO, YASABYE ABAGIZE ITORERO RY’UMUDUGUDU KWIHESHA AGACIRO, BAFATANYA GUKEMURA IBIBAZO BIBUGARIJE.

Lt Col MIGAMBI  Desire Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yabisabye ubwo yasuraga Itorero ry’Umudugudu mu karere ka Ngoma, Akagali ka Nyaruvumu, umudugudu wa Nyagataba. Yasabye abatuye akagari bose kwitabira Itorero ry’Umudugudu buri wese mu ngamba abarizwamo.

Lt Col Migambi M. Desire, yabwiye abari bitabiriye Itorero ry’Umudugudu wa Nyagataba ko  ribafasha kugira imitekerereze, imigirire n’Indangagaciro bihamye mu mibereho n’imibanire yabo ya buri munsi.

Yabibukije ko isibo ari ishingiro y’Ibikorwa by’abaturage bityo ko abaturage baramutse bakoreye hamwe mu midugudu byabafasha gukemura ingorabahizi zibabangamiye.

Uru ruzinduko visi Perezida yakoze, ruri muri gahunda y’Inama y’Abakomiseri ya NIC, igamije gusuzuma uko Itorero ry’Umudugudu rihagaze no gufasha inzego zibanze kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza kandi riri ku isonga mu gukemura ingorabahizi zugarije abaturarwanda.

Ubwo yari mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, TWIZEYEYEZU M Josee, Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yavuze ko itorero ry’umudugudu ari igisubizo ku bibazo byugarije umuryango kuko abaturage baziranye bafashanya mu kubyikemurira.

Yagize ati “Abaturage bafite ibibazo bibugarije, bafite ibibazo bigomba gukemuka, iby’imibanire, abadafite aho batuye, bya bibazo bituma ubuzima bw’umuturage butamera neza”.

Muhozi Ildelphonse, Umukuru w’Umudugudu wa Ndego,  avuga ko itorero ry’umudugudu ryagabanyije bimwe mu byaha harimo amakimbirane hagati y’imiryango n’ibindi.

Yavuze ko kuva ryatangizwa ku mudugudu wabo ryabafashije kwikemurira ibibazo harimo ibijyanye n’imibereho myiza ndetse n’ibikorwa remezo harimo imihanda.
By’umwihariko ngo n’ubwo baturiye umupaka, bishimira ko nta bacuruza ibiyobyabwenge iwabo kubera imikoranire myiza y’ingamba zabo kuko ngo umukuru ahana umuto.

Muhozi Ildelphonse avuga ko nk’umukuru w’umudugudu, yishimira kuyobora abaturage bahuje kuko bibafasha kwikemurira ibibazo.

Itorero ry’Umudugudu ryatangijwe mu gihugu hose mu mwaka wa 2017, nubwo hari ahakigaragara intege nke ariko mu gihe hose rirakora kandi rigira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo abaturage abahura nabyo.

Kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza biri myanzuro y’inama Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yakoranye n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane abafite aho bahurira n’Itorero ry’Umudugudu yo kuwa   11- 12 nzeri 2019.