ITORERO MU MASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE N’IMBARUTSO Y’UBURERE BUBONEYE.

 

Hashize imyaka isaga icumi Itorero rigaruwe mu Rwanda, kugira ngo ryongere ritoze Abanyarwanda Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda basangiye, bityo abakiri bato babone isoko bavomaho umurage w’abakurambere b’Intwari. Itorero rimaze kugaruka ryibanze cyane cyane mu nzego z’imimirimo, inzego z’Ibanze, mu mashuri n’ahandi.  Mu burezi bw’u Rwanda gutoza byinjijwe muri gahunda z’imirere kugira ngo gahunda yo kubaka umuco w’ubutore mu mashuri ihame kandi ishinge imizi. Ibikorwa by’Itorero mu mashuri ubu birivugira kandi bimaze gutanga umusaruro ufatika ndetse abarezi bahamya ko bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ahishakiye Béathe ni umwarimukazi mu ishuri ribanze riherereye mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Sake, atangaza ko uburyo bwo gukorera mu masibo y’Intore yatangije mu ishuri akoreramo bwatanze umusaruro, yifashishije Amasibo mu ishuri, bizamura imitsindire y’abana no gushyira hamwe ndetse binamuhesha igihembo nk’umwarimu w’indashyikirwa.

Ahishakiye yatangarije ikinyamakuru umuseke.com dukesha iyi nkuru ko yagize igitekerezo cyo gukora amasibo mu ishuri nyuma yo kubona iterambere yazanye mu Murenge wabo wa Sake, harimo kwikemurira ibibazo bitarindiriye kugera ku muyobozi w’umudugudu, kwicungirana umutekano mu buryo bworoshye n’ibindi.

Yagize ati: “Umuyobozi wacu w’umurenge yashinze amasibo mu midugudu hano iwacu noneho mbona amasibo afite umusaruro ariko ndatekereza nti uwayashyira mu ishuri abana banjye bakazazamuka bameze neza bayifashisha ntibyatanga umusaruro?”

Yakomeje agira ati: “Nahise nshyiraho amasibo atanu mu ishuri ryanjye ngendeye ku minsi y’icyumweru, kuwa mbere nahashyize Isibo y’Ineza ikora isuku mu ishuri, kuwa kabiri mpashyira Isibo y’Ituze, kuwa gatatu Isibo y’Ishema, kuwa kane Isibo y’Amahoro naho kuwa gatanu mpashyira Isibo y’Agaciro.”

Ahishakiye akomeza avuga ko biciye muri ayo masibo abanyeshuri bahuriramo bituma bakora isuku bibwirije atarinze kugira icyo ababwira, ikindi ngo yatumye imitsindire y’abana izamuka cyane ugereranyije n’ibindi bihembwe.

Ati “Aya masibo yatumye habaho kongera ubucuti mu bana, nanjye byatumye ndushaho kubamenya nkanabasura iwabo nciye muri ya masibo, ababyeyi babotwaramenyanye turahamagarana cyane umwana ugize ikibazo bakampamagara bakambwira. Ikindi Abanyeshuri barasurana, iyo hagize urwara bahita baza bakambwira ko umwana wo mu Isibo yabo yarwaye nkabyumva nkamenya impamvu yasibye.”

Itorero mu mashuri rimaze gutanga umusaruro uafatika aho ritangirijwe mu bigo byamashuri bitandukanya, aho bitarashinga imizi mwigire ku rugero rwiza rwaho iyi gahunda imaze gushing imizi.

Biteganyijwe ko muri buri kigo cy’ishuri hazajya habaho  gahunda y’intore mu zindi, kurema amasibo y’intore, kuyagenera abatoza no gushyira intore n’abatoza mu ngamba kugira ngo Itorero mu mashuri rirusheho gutanga umusaruro ritegerejweho.