GEN KABAREBE YASABYE INTORE ZA REG KUMVA NEZA ICYEREKEZO CY’IGIHUGU

Generali James KABAREBE umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, kuri uyu wa gatanu tariki 11/10/2019, yasuye Intore za REG icyiciro cya kabiri ziri mu Itorero mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, abagezaho ikiganiro kivuga ku ndangagaciro zaranze Ingabo zari iza RPF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorwaga Abatutsi.

Muri iki kiganiro yasabye Intore za REG, kwigira ku ndangagaciro zaranze bakuru babo n’ababyeyi babo ubwo bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yabwiye intore za REG ko kugira icyerekezo kimwe no kucyumvikanaho nkabasangiye intego bifasha buri wese kucyumva no kukigira icye.

Yagize ati: “REG mwe muzi icyo mushaka kuko indangagaciro si ikintu umuntu atoragura ariko kuzubaka mu muntu akazazikoresha, ukamuyobora ntibyoroha. Ariko nibaza ko indangagaciro zo kubohora igihugu zifite aho zitugejeje, ni yo mpamvu tuzigisha abandi.”

Generali James KABAREBE, yavuze ko indangagaciro z’ingabo zari iza RPF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, zari zishingiye cyane cyane ku kumva neza ibibazo Igihugu cyari gifite maze buri muntu akumva akwiye kugira icyo akora kugira ngo ibibazo bishakirwe ibisubizo hakoreshejwe inzira zose zishoboka.

Yagize ati:”Igihugu cyacu cyari gifite ibibazo byinshi harimo ubukene bukabije mu baturage, ubuhunzi bwari bwarabaye karande, imiyoborere mibi mu nzego z’ubutegetsi bw’Igihugu, kuba mu gihugu kitagira icyerekezo, kutagira indangagaciro zikwiye abayobozi b’Igihugu, ibyo byose byadusabaga ko hagira igikorwa kugira ngo Abanyarwanda babone ubuyobozi buhamye”

Akomeza agira ati “Gutangiza urugamba, guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kubaka Igihugu, kubona aho u Rwanda rugeze ni igitangaza.  Kubona inzitizi twahuye nazo n’ibyo twagezeho ntaho bihuriye. Biragoye gusobanura, ibyo RPF yari ifite ikabishingiraho ukabona aho u Rwanda rugeze, si ibintu wasobanura.”

General James KABAREBE asanga indangagaciro zaranze abari abasirikare ba RPF, bazivoma ku muyobozi wabo , Intore izirusha intambwe Paul KAGAME.

 yagize ati:  “Indangagaciro zose zavuye mu kongera guhuza ingabo no kongera gutegura urugamba kwa Perezida Paul Kagame, kugarura imyitwarire myiza (Discipline) na morari mu basirikare, ni zo zatumye ibintu byose bishoboka.”

Mu gusoza General James KABAREBE, yasabye Intore za REG icyiciro cya kabiri, kuvoma ku ndangagaciro za bakuru babo, bagira icyerekezo kizima kizabafasha gukomeza kubaka ibikorwa remezo ndetse no gusigasira ibyagezweho.