KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YASHIMIYE ABAFATANYABIKORWA BAYO URUHARE BAGIRA MU GUTOZA.

Abari mu nama bafashe ifoto y’Urwibutso

Kuri uyu wa kane tariki ya 11/08/2016, kuri Lemigo Hotel I Kigali habereye Inama yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo bose igamije kunoza igenamigambi no kureba umusaruro w’Ubufatanye.

Atangiza iyi nama y’Umunsi umwe Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye inama uruhare bagira mu kubaka umuco w’Ubutore mu Banyarwanda. Yabwiye abari mu nama ko Inshingano NIC ifite itazigeraho idafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo. Ati: “niyo mpamvu iyi nama yabayeho kugira ngo turebe ibyo tumaze gukora twese tubigizemo uruhare ariko turusheho no kunoze igenamigambi ry’ibikorwa duteganya uyu mwaka”.

Mu kiganiro Visi Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Br Gen Emmanuel BAYINGANA yagejeje ku bafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama, yaberetse inshamake y’ibikorwa bamaze kugiramo uruhare, cyane ko Itorero ritatangiye ritari rifite aho rikura imfashanyigisho ahubwo byose byagiye byubakwa buhoro buhoro ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye.

Umwanya munini wahariye abafatanyabikorwa bagaragaje uko ibikorwa by’Itorero bihagaze mu nzego baturukamo, batanga n’icyerekezo cy’igenamigambi muri uyu mwaka.

Inama yasoje NIC n’abafatanyabikowa bayo biyemeje gukomeza gukorera hamwe no kunoza igenamigambi basangiye.

Inama ku igenamigambi ry’ibikorwa by’Itorero, yari yatumiwemo abafatanyabikorwa baturutse mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete sivile nyarwanda, abikorera n’abandi.