INTORE ZA REG ICYICIRO CYA KABIRI ZAKANGURIWE GUKORA UMURIMO UNOZE

 

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’U Rwanda ishinzwe ingufu (REG) Ron Weiss , yabwiye abakozi b’Icyo kigo bari mu Itorero mu kigo gitorezwamo umuco W’Ubutore cya Nkumba ko bibasaba imbaraga zikubye kenshi izo bakoreshaga kugira ngo bagere ku muhigo Igihugu cyabasabye kugeraho.

Ibi umuyobozi Mukuru wa REG, yabisabye ubwo yatangaga impanuro abakozi bari mw’Itorero nyuma y’Umuhango wo kwinjiza Intore  mu zindi. Umuyobozi wa REG, atangaza ko guverinoma y’u Rwanda yashyizeho umurongo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu 2024, kandi bagomba kubikora babishyizeho umutima n’Ubwenge.

Yagize ati: “dukwiye kumva neza icyerekezo Perezida wacu Paul Kagame afitiye abaturage, bityo inshingano aduha tukazishyiraho umutima kugira ngo tuzigereho, biradusaba rero gukora tutajenjeka kugira ngo duhe abaturarwanda amashanyarazi meza adacikagurika.”

Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG, yakomeje agira ati “Umukuru w’Igihugu na guverinoma y’u Rwanda batanze umukoro utoroshye ariko ushoboka, wo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mu 2024. Si akazi kakorwa n’umuntu umwe, ndishimira ko ubwitange bwanyu bujyana n’urugamba rukomeye rwo gutanga amashanyarazi kuri bose”.

Avuga ko na we itorero rya REG ikiciro cya mbere yari aririmo kandi ko ibyo barimo gutozwa biga na we yabyize bityo akaba atewe ishema n’intore za REG ziteguye kujya mu ngamba bityo hagakorwa ibishoboka byose abaturage bakabona amashanyarazi atuma bashobora gukora bakiteza imbere.

Yagize ati “Turashaka Igihugu giteye imbere n’abaturage bagatera imbere, bagakora ubucuruzi ndetse n’indi mirimo izatuma batera imbere, kubera ingufu z’amashanyarazi turimo kugenda tubagezaho. Ndasaba intore gukora gitore no kwishimira akazi zikora”.

Ashimangira ko ibyo intore zirimo kwigira mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba, biragaragaza ko bazahava bazi gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi. Ati “Nubwo waba udafite amafaranga menshi, ibikoresho bihagije ndababwiza ukuri ko bike dufite byatugeza kuri byinshi twifuza”.

Yongeraho ko ngo umuriro bakomora ku murage w’Umwami w’umuriro Yuhi, bafite inshingano zo kuwurinda no kuwugeza kuri buri munyarwanda wese.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, buvuga ko umuco w’ubutore intore za REG ikiciro cya Kabiri zirimo gutozwa uzifasha kuzarangwa n’umurimo unoze kandi ko amashanyarazi yagombye gufatwa nk’imbaturabukungu akazatuma gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ishoboka kugira ngo igerweho.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero wungirije Lt Col Migambi M. Desire, yagize ati “Intore za REG ikiciro cya Kabiri turazisaba kurangwa n’umurimo unoze ndetse no gutanga serivisi nziza, bagatanga amashanyarazi kandi bakayatanga neza. Amashanyarazi ni imbaturabukungu kuko tuyabona nk’igikoresho kizatuma abanyarwanda tugera kuri NST1 nka gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yihaye kugeza mu 2024”.

Eng Harerimana Donath, Umukozi ushinzwe kubaka inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini, akaba n’intore yo ku mukondo (intore ihagarariye umutwe w’intore za REG ikiciro cya Kabiri) ashima ko barimo gutozwa umuco w’ubutore ndetse n’indangagaciro zizabafasha gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Kuba dukuwe ku karubanda tukinjizwa mu ntore ni byiza kandi turabyishimiye, kuko ubu turi ku rwego rwo gutumwa. Twatojwe umuco w’ubutore ndetse n’indangagaciro zikwiye kuturanga, tukaba tubizeza ko nituva hano tuzatanga umusaruro mu kazi kacu ka buri munsi”.

Intore za Sosiyete y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu REG ikiciro cya Kabiri zirimo gutorezwa mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore, ni 199 biteganyijwe ko abakozi bose ba REG bazaba banyuze mu Itorero bitarenze uyu mwaka wa 2019.