ABAKOZI BA SOSIYETE Y’U RWANDA ISHINZWE INGUFU BASABWE GUKORA BATAJENJEKA KUGIRA NGO BAGERE KU CYEREKEZO CY’IGIHUGU.

Lt Col MIGAMBI M. Desire, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yasoje Itorero ry’abakozi b’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda REG  icyiciro cya kabiri, ryaberaga mu kigo gitorezwamo umuco W’Ubutore cya Nkumba asaba intore zisoje iri torero kurushaho kwimakaza umuco w’Ubutore aho bakorera ndetse naho batuye bafatanya n’Intore bagenzi babo basanga mudugudu.

Yababwiye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye Abanyarwanda bose kuba Intore mubyo bakora bityo nabo bakwiye kuba Intore z’Intangarugero mu nshingano ziremeye bafite.

Yibukije Intore za REG ko aho bagiye mu midugudu batuyemo bazahanga Itorero ry’Umudugudu bityo bakwiye gufatanya nabo gukomeza kwimakaza umuco w’Ubutore.

Lt Col MIGAMBI M. Desire, yabwiye Intore za REG, ko inshingano bafite ziremereye kandi zifitiye Igihugu akamaro bityo bisaba ubufatanye kugira ngo icyerekezo igihugu kihaye kigerweho.

Yagize: ‘’Icyerekezo u Rwanda rufite ni kinini, kugira ngo Abanyarwanda bakigereho bazakenera ingufu z’amashanyarazi kugira ngo biteze imbere, niyo mpamvu musabwa gukora byinshi kandi mu gihe kigufi”.

Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG, nawe wari witabiriye uyu muhango yashimiye inzego zose ubufatanye mu gufasha Intore izirusha Intambwe kugera ku cyerekezo yifuriza Abanyarwanda.

Ron Weiss yemereye buri mukozi ubufasha kugira ngo abashe kwesa imihigo afite, ku buryo intego Igihugu cyahaye REG izagerwaho bose nibakorera mu isibo imwe buri ntore igatanga umusanzu isabwa gutanga.

Yavuze ko buri mukozi wa REG azaca mu Itorero kugira ngo yige byinshi kandi amenye byinshi yagize ati:”ibyo munyuramo nange nabinyuzemo, imikorongiro mwakoze nange narayikoze kandi nasanze izadufasha mu cyerekezo turimo, mbijeje kandi ko buri mukozi wese wa REG azanyura muri iri torero”.

Mu rwego rwa korandebe ubwo basozaga Itorero abakozi ba REG bagejeje amashanyarazi ku baturage bo murenge wa Burera, akagali ka Nkumba bagera kuri 56.

Itorero rya REG icyiciro cya kabiri, ryatangiye tariki ya 3/10/2019, ryitabirwa n’abakozi 199.