ABANYESHURI BA KAMINUZA Z’U RWANDA BASABWE KUNGANIRA ITORERO RY’UMUDUGUDU.

Ubwo yasozaga gahunda y’Icyumweru cyahariwe intore mu zindi muri Kaminuza y’Abalayiki b’abadivantiste,  Lt Col MIGAMBI M Désiré , Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yibukije Intore za UNILAK  ko ku rwego rw’Umudugudu hari itorero ryahatangijwe ariko ritarashinga imizi kimwe, azisaba zo kimwe n’izo mu zindi kaminuza kuryunganira barifasha kwiyubaka.

Lt Col Migambi M Désiré yagize ati: “Ndabakangurira ko Itorero rya Kaminuza UNILAK kimwe n’izindi ryakunganira mu mikorere y’iryo ku Mudugudu ubumenyi mufite bukazana inyongeragaciro mu mikorere y’Itorere ry’imidugudu muturanye.”

Visi Perezida w’Itorero ry’Igihigu, Lt Col Migambi Mungamba Désiré yagarutse ku byerekezo bitandukanye u Rwanda rwihaye bigamije kuruganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko Intore ari bamwe mu bagomba kugira uruhare mu kubigeraho.

Ati “Urugerero mugiyeho ni urwo kugira uruhare mu iterambere, kurwanya umwanda, ubukene no kugira uruhare mu gukemura izindi mbogamizi zugarije u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko mugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’aho mutuye kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo bityo rukaba u Rwanda rwifuzwa.”

Umuyobozi mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yabwiye abanyeshuri bashya ko bakwiye guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora.

Ati “Igihe tugezemo, u Rwanda rwacu muri iyi myaka abantu bagenda kambakamba inyuma y’abandi nta mwanya bagifite, umuntu wese agomba guharanira kuba indashyikirwa. Indashyikirwa mu gihugu cyacu zifite amahirwe menshi.”

Dr Ngamije yakomeje agira ati ‘Mwinjiye mu Ntagamburuzwa za UNILAK, mufite abayobozi, abarezi n’abatoza bazakomeza kubaherekeza kugira ngo intego mufite muzazigereho.”

Igikorwa nk’iki cyo gusoza icyumweru cyahariwe Intore mu zindi cyabereye no muri kaminuza yigenga ya Kigali aho umuyobozi w’iyi wayo, Dr Sekibibi Ezechiel, yavuze ko icyumweru abanyeshuri bamaze bigishwa indangagaciro bagaragaje inyota yo kugira uruhare mu migendekere myiza y’imyigire yabo no kuzafasha kaminuza kwishakamo ibisubizo. Yagize ati “Icyo tubasaba ni ukwesa imihigo mwahize. Ikindi kandi murasabwa gufatanya na bagenzi banyu musanze kugira ngo mukomeze kuba intangarugero kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi nk’uko bisanzwe mu muco wa ULK.

Icyumweru cyahariwe Intore mu zindi kirakomeje muri Kaminuza n’amashuri makuru aho Inkomezabigwi (Intore zisoje amashuri yisumbuye) zimenyerezwa ubuzima bushya bwa Kaminuza maze zikakirwa mu ntagamburuzwa(Intore ziga muri Kaminuza n’amashuri makuru).