INTORE ZA REG ICYICIRO CYA GATATU ZASABWE KURANGWA N’UBUPFURA

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2019 abakozi n’abayobozi ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bahuriye mu kigo gishinzwe gutoza umuco w’ubutore cya  Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, aho bagiye kumara iminsi icumi batozwa indangagaciro zikwiye kubaranga.

Ubwo yatangiza ku mugaragaro iri torero Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Lt Col MIGAMBI M Desire yasabye abiryiye kurangwa n’ubupfura n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda mu  mirimo yabo ya buri munsi. Yagize ati: ”Kuba muri REG  mushinzwegutanga umuriro n’ingufu, ibi bibasaba kwitwararika, mukarangwa n’Indangagaciro nyinshi zishoboka, aho ubuyobozi bw’u Rwanda bwazibumbiye muri enye shingiro, arizo gukunda Igihugumugishakira ingufu zo soko y’Ubukungu; ubumwe gukorera hamwe; Ubupfura burangwa no kugendera kure ruswa, n’Umurimo bibasaba ubwitange amasaha yose, ijoro n’umunsi”. Lt Col MIGAMBI M. Desire yibukije Intore za REG ko zikwiye gufata umwanya bakamenya icyerekezo Igihugu gifite, kuko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza REG ibifitemo uruhare runini. Yagize ati:”Kugeza u Rwanda ku rwego rw’Ibihugu bikize bidusaba gukora cyane no gukurura abashora imari yabo mu Rwanda, kandi iryo shoramari ryabo rishingiye ku mirimo bakorera mu Rwanda; nk’uko twabibonye, nta murimo ushoboka nta ngufu z’amashanyarazi zihari;  aha niho “ruzingiye”, REG niyo ifite urufunguzo  rwo gutanga ingufu kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda buganisha k’ubukire, bugerweho”.

Abitabiriye iri torero bazatozwa binyuze mu biganiro bitandukanye bazahabwa n’abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’inararibonye ndetse banatozwe imikoro ngiro ituma barushaho gusesengura icyerekezo cy’Igihugu, byose bishingiye ku murongo Igihugu kirimo wo guteza imbere Abanyarwanda, gukunda igihugu, kugikorera no kukinambira.

Kuva iyi gahunda yo gutoza abakozi ba REG yatangira, hamaze gutozwa ibyiciro bibiri bigizwe n’intore 400, icyiciro gitangiye gutozwa uyu munsi akaba ari icya gatatu, muri rusange hateganyijwe gutoza abakozi ba REG bose n’ibigo biyishamikiyeho.