ABAKOZI BA SOSIYETE NYARWANDA ISHINZWE INGUFU BASHOJE ITORERO, BASABWA KWIMAKAZA UMUCO W’UBUTORE MU KAZI KABO ..

BAMPORIKI Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero,  yayoboye umuhango wo gusoza Itorero ry’Abakozi ba sosiyete nyarwanda ishinzwe ingufu REG icyiciro cya gatatu, wabereye mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, abasaba kurangwa n’umuco w’ubutore mubyo bakora kugira ngo bikazabafashe kwiteza imbere no guteza imbere sosiyete bakorera.

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi n’abakozi bari bitabiriye Itorero Bamporiki Edouard, yagize ati: “umuntu arangwa n’indangagaciro ku giti cye, ikigo gishobora kugira Indangagaciro zanditse neza ariko abagize ikigo batazishyize mubikorwa umuntu yategereza umusaruro ntawubone; Indangagaciro mwize zimwe musanzwe munashyira mu bikorwa, mureke tugende tuzimakaze buri wese abe Intore ku gitu cye nibwo tuzagera ku ntego Igihugu cyaduhaye”.

 

Bamporiki Edouard, yibukije abakozi ba REG ko bakwiye gukora nk’ikipe imwe buri wese akitangira gukora neza ibyo ashinzwe kugira ngo ikigo akorera gitere imbere, kuko haramutse hari ukoze ibyo ashinzwe nabi REG yagera ku ntego bigoranye.

Ron Weiss, umuyobozi wa REG nawe yibukije abayobozi n’ abakozi basoje Itorero, ko kuva cyera mu Rwanda umuriro wari upfundo ry’Ubumwe n’ubususuruke ati: ”niyo mpamvu kuva kuri Gihanga wahanze u Rwanda hari inzira y’Ubwiru ishingiye ku muriro hakaba hari n’abami b’umuriro aribo ba YUHI; Umuriro w’icyo gihe niyo mashanyarazi dufite uyu munsi, mureke tuyabungabunge kandi tuyongere”.

Yabibukije ko mu muhame menshi aranga Intore hari ihame rigari riti: “Intore ntiganya ishaka ibisubizo”.   Nimureke dushake ibisubizo biganisha u Rwanda mu Iterambere.

MURINDABIGWI Francis, wahize mu izina ry’Intore za REG icyiciro cya gatatu, yagize ati:  ”twahize kubungabunga ibikoresho bya REG kugira ngo bikoreshwe neza, twahize kandi kugabanya Inganda zikoreshwa mazutu, twahize kuzuriza imishinga yose ku gihe cyagenwe kandi twubahiriza amasezerano n’ibindi bizadufasha bigafasha na sosiyete dukorera gutera imbere”.

MURINDABIGWI Francis, yavuze ko imihigo yose bahize bazayishyira mubikorwa kuko Indangangaciro bakuye mu Itorero zizababera imbarutso ibafasha gukora neza bityo bakesa imihigo.

Yagize ati: “twatojwe gukorera ku gihe no gukoresha bicye tukagera kuri byinshi ibi byose bizadufasha mu cyerekezo Igihugu cyacu gifite cyo kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2024”.

Mu bikorwa bya Kora ndebe Intore za REG zari mu Itorero zabashije gucanira imiryango igera kuri 131 yo mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni itaragiraga umuriro, zasimbuje kandi amapoto yari ashaje yashoboraga guteza impanuka.

Itorero rya REG icyiciro cya gatatu ryatangiye tariki 22 ukwakira rikaba ryasojwe tariki 31 ukwakira 2019 ryitabirwa n’Intore 215 harimo abagabo 233 n’abagore 18.