INDASHYIKIRWA MU NKOMEZAMIHIGO ZATUMWE KU RUGERERO RWO KWITEZA IMBERE.

Ibi byatangajwe na Ingabire Assoumpta, umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa 1/11/2019, ubwo yasozaga Itorero ryagenewe abafite ubumuga ryaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye.

Ingabire Assoumpta yagize ati: “mufite ubuhanga n'ubushobozi buhagije kandi Igihugu kibaha Agaciro namwe mujye muzirikana ko muri abantu nk'abandi, mureke dufatanye dukore ibiduhesha agaciro kuko iyo umuntu yaguhaye agaciro ntiwamuhemba kujya mu muhanda gusabiriza”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire yakomeze agira ati:” “Kugira ubumuga ntibivuga ko umuntu atagira akazi kamubeshaho, atagira icyo yimarira. Mugende, mutoze bagenzi banyu indangagaciro mutahanye, abari ku muhanda bahave, bagende biteze imbere nk’abandi Banyarwanda”

Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yasabye Indashyikirwa mu nkomezamihigo kutibuza amahirwe bafite kuko akenshi babona inzugi zikinze kandi zegetseho yagize ati “Hari gihe abantu bitiranya urugi rukinze n’urwegetseho. Ariko iyo ushize ubute, ugasunikaho gatoya, umenya ngo aho nakekaga ko hakinze hegetseho. Ibyo ndabivugira amahirwe ahari yo kwikorera imirimo yacu, yo gukora ibikorwa bituzamura”.

Irihose Aimable Intore yo kumukondo mu Itorero Indashyikirwa mu nkomezamihigo icyiciro cya gatatu ari nawe wahize mu izina ry’izindi ntore yahize ko bagiye gutoza bagenzi babo basize mu midugudu kugira uruhare mu gutoza no kubaka Itorero  ry’Umudugudu rikora neza.

Yagize ati:” Dutahanye ishyaka ryo gutuma itorero ry’umudugudu iwacu aho dutuye rikora neza, twiyemeje kwagura ubukangurambaga bugamije kurwanya umuco mubi wo gusabiriza ukiranga bamwe muritwe, duhize kandi gukora ubuvugizi bugamije gufasha bagenzi bacu gukora ibikorwa bibafitiye akamaro”.

Mbere yo gusoza iri torero Indashyikirwa mu nkomezamihigo zagejejweho ikiganiro na Gen James KABAREBE umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’igisirikare, kivuga ku  ndangagaciro zaranze RPA/RDF mu rugamba rwo kubohora Igihugu no kubaka u Rwanda rushya.

Yabibukije ko iyo batagira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul KAGAME ufitiye u Rwanda icyerekezo kigali urugamba ruba rwarahagaze.

Indashyikirwa mu nkomezamihigo zabajije Gen James KABAREBE ibanga perezida wa Repubulika yakoresheje ngo atsinde urugamba ndetse ageze u Rwanda mu iterambere kandi rwari rwarasenyutse, asubiza agira ati: “ibanga Umutoza w'ikirenga Nyakubahwa KAGAME Paul yakoresheje mu gihe cy’Urugamba na nyuma yarwo, twese ntawurizi kuko yaba njye, yaba bamporiki perezida w’Itorero, babonana kenshi yaba abayobozi bakoranye mubona hano, twese ntawigeze arimubaza ariko icyo mbona nuko afite amabanga menshi, iyo havutse ikibazo afata icyemezo abenshi bakamuvaho bakeka ko byacitse ariko babona bigenze neza bose  bakagaruka”

Iri torero Indashyikirwa mu nkomezamihigo ry’abafite ubumuga ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ribera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryitabirwa n’abafite ubumuga bahagarariye abandi 501, harimo ab’igitsina gabo 320 n’abigitsina gore 181.Muribo kandi harimo abafite ubumuga bw’ingingo 470, abatabona 20, abatumva ntibanavuge 8, n’abafite ubumuga bwo mu mutwe 3.