HONORABLE BAMPORIKI EDOUARD YASHIMIWE UBUSHISHOZI N’URUKUNDO BYAMURANZE MU GIHE YAMAZE ARI UMUYOBOZI W’ITORERO RY’IGIHUGU

Mu muhango w’isigirabubasha hagati Hon BAMPORIKI Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, wahoze ari chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero na Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA Desire Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, wabaye kuri uyu mbere tariki 11/11/2019, abayobozi n’abakozi ba NIC bashimiye BAMPORIKI Edouard ubushishozi n’urukundo yagaragaje mu gihe yamaze ari perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

 

Mu ijambo ry’uwavuze mu izina ry’Abakozi ba NIC, Madamu  URAYENEZA Francine, umuyobozi w’Ubutegetsi n’imari muri NIC, yagaragaje ko abakozi bazigira byinshi kuri Honorable BAMPORIKI Edouard harimo impanuro yagiye aha abaha, abasaba gushyira imbere inyungu z’akazi kurusha ibindi.

 

Madame Urayeneza Francine yavuze ko BAMPORIKI Edouard yatoje abakozi gukorera hamwe bigamije kongera umusaruro ati:” nubwo benshi mubo wayoboraga bari bakuru mu myaka ndetse bamwe bakuruta ndagira ngo nkubwire ko twakwigiyeho byinshi, harimo kurangwa n’urukundo n’ubupfura mubyo dukora”.

 

Mu ijambo rye, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, akaba na Perezida w’Umusigire Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA Desire, nawe yashimiye BAMPORIKI Edouard aho yari agejeje yubaka Itorero, ati:”turagushimira ikivi wushije, imirimo wakoreye Itorero irivugira, abenshi mu bagenerwabikorwa b’Itorero cyane urubyiruko bakundaga imvugo yawe izimije kandi irimo ikinyarwanda gitomoye”.

 

Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA Desire, atekereza ko aho BAMPORIKI Edouard agiye azakora neza akazi ashinzwe ndetse kurusha nuko yari asanzwe agakora kuko nubundi agiye gukorana n’urubyiruko. Yagize ati” twizera neza ko aho ugiye nubundi uzakora neza ndetse kurusha uko wari usanzwe ukora, kuko uzaba ukorana n’urubyiruko kandi unashinzwe umuco, ntabwo dushidikanya ko imirimo mishya wahawe izakorohera kandi twese ikaduteza imbere, kandi aho ugiye ntabwo ari kure yacu kuko n’uwundi muryango ukingutse iruhande rwacu, bizafasha Itorero kwaguka, twizeye kandi ko igihe cyose Itorero rizajya ribitabaza muzajya mwitaba”.

 

Mu ijambo rye, Honorable BAMPORIKI Edouard, yashimiye abayobozi n’abakozi bose umusanzu batanze kugira ngo Itorero ribe rigeze aho riri ati:” mwagaragaje umuco w’ubutore ndabibashimira cyane kandi nubundi uyu murage w’u Rwanda dukomeza kuganiraho abenshi ugasanga batarawinjiramo neza ariko mubyo dukora buri munsi usanga uturanga, ibikorwa by’indashyikirwa tugeraho ntahandi twaba tubivoma usibye mu murage w’u Rwanda”.

 

BAMPORIKI Edouard yasabye abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, gukomeza gushyigikirana kuko ubusanzwe bose bifitemo ubushobozi, ahubwo ubatuma akaba ariwe uhitamo uwo abanza gutuma undi akazaza nyuma y’ibihe kumwakira, kuba nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Umutoza w’Ikirenga mu bushishozi bwe, yarantumye muri iriya Minisiteri nuko hari ubutumwa nahawe abasigaye rero mukwiye gutanga inama zanyu kuko zizamfasha gutangira umusingi muzubakira mu gihe kiri imbere namwe ubwo muzaba muhawe ubutumwa”.

 

Bamporiki Edouard yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari Perezida wa Komisyo y’Igihugu y’Itorero, tariki ya 04/11/2019 nibwo yahinduriwe imirimo agira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.