ABASHYITSI BATURUTSE MU GIHUGU CYA ISRAEL BASUYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO.

Figure Abashyitsi bahabwa Ikiganiro ku mikorere y’Itorero

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kanama 2016, intumwa ziturutse mu gihugu cya Israel zasuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kugira ngo zige uko ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu bifasha Abanyarwanda kwiyunga no kubaka Igihugu.

Aba bashyitsi baturutse muri Ben Gurion University of the Negev yo mu Gihugu cya Israel, bakigera muri NIC, bakiriwe na Brig Gen Emmanuel BAYINGANA Visi-Perezida wa NIC, wabahaye ikaze, abashimira kuba baraje gusura u Rwanda, by’umwihariko gusura Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Yavuze ko byari kuba akarusho iyo baza gusura NIC hariho Itorero mu bikorwa byo gutoza, ko ariko n’ubwo bitashobotse bari bugire ishusho y’ibikorwa by’Itorero, hifashishijwe ibiganiro NIC yateguye.

Ku ruhande rw’abashyitsi bavuye muri Israel, bari bayobowe na Madamu Dr Sigall Horovitz, Umwarimu muri Kaminuza ya Ben Gurion watangaje ko abanyeshuri basuye NIC basoje Kaminuza bakaba bifuza kumenya ibijyanye n’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Uyu muyobozi yatangaje ko yishimiye ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero byatumye bunguka byinshi ku mikorere y’Itorero n’icyo rimariye Abanyarwanda.

Aba bashyitsi baturutse muri Kaminuza ya Negev yo muri Israel bagizwe n’abanyeshuri mirongo ine n’abarimu babo batatu.