ITORERO INGAMBURUZABUKENE RIZAFASHA ABAKOZI BA MINAGRI N’ABIBIGO BIYISHAMIKIYEHO KUNOZA SERIVISI.

Uyu munsi tariki ya 21/11/2019, mu Karere ka Burera, umurenge wa Kinoni, mu Kigo gitorezwamo Umuco w'Ubutore cya Nkumba, hatangijwe Itorero Ingamburuzabukene ry'abakozi ba Minagri n'abibigo biyishamikiyeho, rigamije kubafasha kumva neza icyerekezo cy’Igihugu n’icyurwego bakorera byose bigamije kunoza serivisi baha abaturage.

Mu ijambo rye MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko Itorero Ingamburuzabukene icyiciro cya kabiri abakozi n'abayobozi bitabiriye rigamije kubafasha kumva neza icyerekezo bafite no gufata ingamba zigamije impunduka mu nshingano Igihugu cyabahaye.

MUSABYIMANA Jean claude yagize ati: “ umuco w’ubutore no gutoza ishyaka ry’u Rwanda bizatuma u Rwanda rugera mu cyiciro cy’Ibihugu bikize, ibi rero bizagerwaho ari uko twumva neza urwego dukorera urwo arirwo, icyo rumariye Igihugu bigamije kunoza ibyo dukora.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Minisiteri n’ibigo bakorera biri mu bya mbere mu gihugu byashoye mu kubaka ubumenyi bw’abakozi, ati:” dufite abahanga bahagije bafite impamyabumenyi ziremereye ku buryo kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’umurenge, ufite impamyabumenyi iciriritse afite iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza abandi bafite izihanitse, wakwibaza rero ikibura kugira ngo bacyemura ibibazo Igihugu gifite mu rwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi, ibyo nibyo twaje kuganirira muri iri torero”.

MUSABYIMANA Jean claude yagaragaje ko nyuma y’Itorero Ingamburuzabukene icyiciro cya mbere habonetse umusaruro mwiza ariko uko imyaka yagenda ishira umuhate wagendaga ucogore ati: “tuje hano gusasa inzobe maze tuganire ku bibazo duhura nabyo mu mitangire ya serivisi kuko ushingiye ku bushakashatsi bukorwa buri mwaka nta na rimwe umwanya tubona wigeze uba mwiza, dushingiye kandi ko n’urwego dukorera rwakoze amavugururwa atandukanye, ubu akaba asa n’ayarangiye, birakwiye ko twumva neza aho tugana”.

Lt Col Desire MIGAMBI Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, atangiza itorero yibukije Ingamburuzabukene  ko bagomba kuba ku isonga mu Iterambere ry’Igihugu cyacu, yagize ati:”icyo Abanyarwanda babakeneyeho ni ugucyemura ingorabahizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo no kubura ibiribwa bihagije, birumvikana rero ko inshingano mufite ziremereye niyo mpamvu musabwa kurangwa n’indangagaciro y’ubwitange no gukunda umurimo mukirinda ingeso mbi harimo nko kwiha ibyabandi”.

 

Visi Perezida wa Komisiyo, yasabye Ingamburuzabukene, kujya bibaza niba ubutaka dufite tubukoresha neza mu buryo bwa gihanga kugira ngo butange umusaruro uhagije tugamije kurinda Abanyarwanda guhura n’ibibazo by’ibiribwa bidahagije.

Itorero ingamburuzabukene, rizakorwa mu byiciro bibiri buri cyiciro cyitabiriwe n’abakozi bagera kuri magana atanu, intego akaba ari ugutoza abakozi igihumbi bakora mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, uhererye ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umurenge.