Lt Col DESIRE MIGAMBI YASABYE ABANYARWANDA GUSOBEKA INGAMBA BAKAJYA KU RUGERERO RWO KWIGIRA NO KURWANYA UBUKENE.

Kuri uyu wa kane tariki 28/11/2019 hirya no hino mu Rwanda, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubwitange ku rwego rw’Igihugu igikorwa kibera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana ahakozwe ibikorwa byo kuremera abatishoboye, kurwanya isuri haterwa ibiti ndetse no gushimira abunzi babaye intangarugero mu bikorwa byabo bya buri munsi. Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubwitange ku rwego rw’Igihugu cyayobowe na Lt Col Desire Migambi, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

 

Mu ijambo yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi utangiza icyumweru cy’ubwitange Lt Col Desire Migambi yabasabye Abanyarwanda  gusobeka ingamba bakajya ku rugerero rwo kwigira, kwihesha agaciro no kurwanya ubukene aho buva bukagera; yagize ati :”uyu munsi wo gutangiza gahunda y’Icyumweru cy’Ubwitange, ni indi ntambwe duteye mu kunoza imyiteguro n’imikorere y’ibikorwa by’Ubwitange, bizajya bisozwa n’iyizihizwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange, buri mwaka, ku itariki ya 5 Ukuboza”.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko ibikorwa by’icyumweru cy’ubwitange bizajya bibera hirya no hino mu gihugu hagamijwe gufasha abafite intege nke n’abandi bakeneye ubufasha, yabivuze muri aya magambo:”iyi nigahunda dutangije ku mugaragaro, ku rwego rw’Igihugu, hano mu Karere ka Rwamagana, kandi yatangijwe n’ahandi hose mu Turere, izajya iba ngarukamwaka. Nk’uko na hano twabikoranye, mwabyiboneye, hirya no hino mu Rwanda hazajya habera ibikorwa by’amaboko by’ubwitange, bigamije gukemura ibibazo by’abaturage aho batuye”.

Yibukije abitabiriye ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’ubwitange ko ibisubizo by’ingorabahizi duhura nazo tubyifitiye, abasaba gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwishakamo ibisubizo, aha niho yashimiye ingobokarugamba, Kabandana Vedaste witanze akagabira mugenzi we ikibanza agamije gucyemura ingorabahizi yo kubura icumbi, Yagize ati: “Iyi ngobokarugamba ibikorwa yakoje biteye ishema, ibi twe tubyita kwimana Intore, yumvise akwiye kugira icyo akora kugira ngo Lucie ave mu bibazo kandi yabigezeho, ineza yagize ikwiriye ishimwe”.

KAYITESI Lucie, umuturage wo mu karere ka Rwamagana wagabiwe ikibanza ndetse akubakirwa yashimiye inzu yubakiwe, byumwihariko yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yaratekereje akumva ko buri munyarwanda akwiye kugira aho aba maze agatuma intore zikamwubakira, yashimiye kandi abaturanyi bamubaye hafi.

 

Umutoni Jeanne Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ibikorwa by’Ubwitange ari umwihariko mu karere ka Rwamagana, yagize ati ati” Gukorera mu bwitange abaturage bacu barabikunda kandi bimaze kubageza kuri byinshi byiza, nkubu iyi gahunda y’icyumweru cy’ubwitange ihuriranye n’indi gahunda twari dusanganywe ya “TUJYANENO” igamije kubakira abatuye Rwamagana bose badafite aho baba, kandi dufite icyizere ko uyu mwaka nta muturage uzaba adafite icuumbi”.

Gutangiza icyumweru cy’ubwitange byatangiriye mu karere ka Rwamagana ku rwego rw’Igihugu, bikabera no mu tundi turere, bizarangwa n’ibikorwa by’amaboko bigamije gushakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo nta gihembo ababikoze bategereje.

Mu birori bitangiza icy’umweru cy’ubwitange mu karere ka Rwamagana, hanatanzwe icyemezo cy’ ishimwe ku bunzi babaye Indashyikirwa, banahabwa telephone zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.  Icy’umweru cy’ubwitange cyatangiye uyu munsi kizasorezwa mu Karere ka Nyabihu tariki 05/12/2019, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’Ubwitange.