INGAMBURUZABUKENE ZASABWE GUHA AGACIRO IBYO ZISABWA N’IGIHUGU

Ibi byagarutsweho kuri uyu kane tariki 28/11/2019, ubwo hasozwaga Itorero Ingamburuzabukene ry’abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abibigo n’imishinga biyishamikiyeho, umuhango wabereye mu kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

Mu gitaramo gisoza iri torero no gatuma Intore ku rugerero, MUSABYIMANA Jean Claude Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ari nawe mutware w’uyu mutwe w’Ingamburuzabukene, yazibukije uruhare zifite mu Iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange, azisaba guhora zizirikana inshingano ikomeye zahawe n’Igihugu.

MUSABYIMANA Jean Claude yakomeje abwira Ingamburuzabukene ko zifite ubuhanga n’ubushobozi bityo ko atumva ahaturuka inzitizi zibabuza gusoza ubutumwa zahawe n’Igihugu, aha yagize ati: ”ibyangirika mubuhinzi n’ubworozi nitwe dukwiriye kubibazwa kuko ubumenyi turabufite n’ubushobozi bwose twarabuhawe, nimureke rero duhindukize amaso twibuke kandi duhe agaciro ibyo tugomba Igihugu cyacu”.

Lt Col Desire Migambi Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, yasabye Ingamburuzabukene kurangwa n’indangagaciro ariko cyane bakagira Ikinyabupfura kuko aribyo bizatuma abahinzi babiyumvamo maze bikazoroshya uburyo bakorana, yagize ati: ”umwe mu misaruro y’iri Torero ni uko ubwo mugiye gusubira hirya hino mu Turere aho mukorera, iyi discipline ikwiye kubaranga mu myitwarire n’imikorere yanyu ya buri munsi, cyane cyane mu mikoranire yanyu n’abaturage mushinzwe guha serivisi. Ibi bizatuma abaturage barushaho kubiyumvamo, bityo banabisanzureho, bitume mumenya neza icyo bifuza n’icyo bakeneye kijyanye na serivisi yo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi”.

Ingamburuzabukene zanitabiriye icyumweru cy’Ubwitange, mu Murenge wa Kinoni, mu karere Ka Burera aho bateye ibiti by’Imbuto bitandukanye mu mirima y’abaturage harimo avoka 961, Ibinyomoro 2490  amatunda 1660, imbuto zose hamwe ni 5111. Ingamburuzabukene zanateye umurama w’amafi ibihumbi bine.

Itorero rya Minagri ryaberaga mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba ryitabiriwe n’abatozwa bose hamwe 494.