INGAMBURUZABUKENE ZIFATANYIJE N’ABATURAGE BA KINONI GUTANGIZA ICYUMWERU CY’UBWITANGE

 

Ingamburuzwabukene z’abakozi ba Minagri n’ibigo n’imishinga biyishamikeyeho  bagera kuri 497, bari bamaze icyumweru batorezwa mu Kigo Gishinzwe Gutoza Umuco Ubutore cya Nkumba bifatanyije n’abaturage ba Kinoni mu kagari ka Ntaruka gutangiza ibikorwa by’icyumweru cy’Ubwitange batera imbuto mu mirima zisaga ibihumbi 5000 y’abaturage ndetse batera amafi mu biyaga asaga 4000  .

Ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’ubwitange byahuriranye n’umunsi Intore zagombaga gukora umukoro wa “kora ndebe” zitegura kujya ku rugerero rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo bishingiye ku ruhembe basanzwe barasaniraho.

Umukozi muri NAEB ushinzwe Igenamigambi, Ntakirutimana Corneille, yavuze ko uyu mukoro wakozwe n’izi ntore ugamije kwibutsa neza aba bakozi inshingano zabo no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Iri torero n’uyu mukoro wakozwe n’izi Ngamburuzabukene, byateguwe kugira ngo abakozi ba Minagri bongere bibutswe inshingano zabo, bahuze gahunda zabo n’iya leta ifite y’igihe kirekire yo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Iyo abantu bamaze gutozwa ni byiza ko tureba ko ibyo bize babyumvise, aho hatewe ibiti by’imbuto ziribwa zisaga 5000, hanaterwa amafi meza mu byuzi bya koperative Isugi, aherekejwe n’ibiryo byayo birenga toni.’’

Bamwe mu baturage bakorewe ibi bikorwa bavuga ko bije byunganira ibyo bari basanzwe bifashisha mu kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere, banagaragaza ko ubufatanye bwabo n’ikigo cy’Ubutore cya Nkumba bumaze kubageza kuri byinshi.

Nyiranzigira Chantal wahawe ibiti by’imbuto ziribwa yagize ati “Nari maze umwaka urenga ntazi icyitwa urubuto mu kanwa kuko ntari mfite amikoro yo kuzigura. Ubu ngiye kujya ndya avoka, ibinyomoro, amatunda mpawe mbikuye iwanjye, bizamfasha kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bwanjye.’’

Uwimana Jeannette uhagarariye Koperative Isugi yorora amafi na we avuga ko amafi bahawe ari meza kandi atanga umusaruro mwiza uzaruta ayo bari basanzwe borora.

Yagize ati “Duhawe amafi yo mu bwoko bwa tilapia, ni amafi atanga umusaruro mwinshi cyane. Twari dusanzwe turoba nibura mu mezi atandatu ibilo 600 cyangwa 800 ariko aya baduhaye twasarura na toni. Twishimiye iyi nkunga dutewe n’izi ntore z’Ingamburuzabukene zitumye ubukungu bwacu bugiye kuzamuka mu gihe gito.”

Ibikorwa by’ubwitange bikorwa muri Kora ndebe biba bigamije gutoza Intore Indangagaciro y’ubwitange no gushyira mu bikorwa ibyo baba batojwe. Kuri iyi nshuro byahujwe n’icyumweru cy’Ubwitange cyatangiye tariki 28/11/2019 kikazasozwa tariki 05/12/2019 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwitange uzizihizwa mu turere twose tw’Igihugu, ku rwego rw’Igihugu ibirori bikazabera mu karere ka Nyabihugu, Intara y’Iburengerazuba.