MINISITIRI WA SIPORO N’UMUCO YASABYE ABAHANZI KUVOMA MU MUCO NYARWANDA.

Itorero ry’Abahanzi ryari rimaze iminsi ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba(NUDC-NKUMBA), ryasoje uyu munsi tariki ya 27/09/2016. Uyu muhango wo kurisoza wayobowe na Minisitiri w ’Umuco na sporo Madamu UWACU Julienne, wasabye abahanzi kubaha umwaga wabo kuburyo wabateza imbere, ugateza imbere Igihugu cyabo.

Mu ijambo ry’Ikaze rya Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yashimye Intore z’Indatabigwi ikinyabupfura bagaragaje mu minsi yose bamaze mu Itorero. Yashimiye kandi abashyitsi batandukanye baje kwifatanya na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero gusoza Itorero Indatabigwi icyiciro cya Kabiri. Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yatangaje ko Itorero ry’Abahanzi ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Duhange tugamije kubaka u Rwanda rushya, kwigira no kwihesha Agaciro, dushingiye ku muco n’Amateka by’u Rwanda”.

Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasabye Abahanzi kwihesha Agaciro mu myifatire, mu mikorere mu myambarire imisokoreze yabo kuko aribyo bizatuma ababakurira babubaha kandi bakanabakunda.

Mu ijambo Ministri w’Umuco na Sporo Madamu UWACU Julienne yasabye Abahanzi b’u Rwanda mu byiciro byose barimo kugira umwimerere mu byo bakora kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntego bifuza.

Yakomeje asaba abahanzi kumenya guhitamo ibibakwiye kandi bibabereye kugira ngo ubuhanzi bwabo butere imbere.  Yababwiye ko muri iyi minsi kugira ngo icyo ukora kikubesheho bisaba ko kiba gishobora guhatana kw’isoko mpuzamahanga, kugira ngo abahanzi b’u Rwanda bagere kuri urwo rwego bisaba kuvoma mu muco nyarwanda.

Minisitiri yabwiye abahanzi ko nihabaho ubufatanye hagati y’Abahanzi ubwabo ndetse n’ubufatanye hagati y’Abahanzi na Ministeri ibibazo bafite byose bizabonerwa ibisubizo.

Itorero ry’Abahanzi icyiciro cya Kabiri, ryaberaga mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba ryatangiye tariki ya 17/09/2016 rikaba risoje tariki 27/09/2016 rikaba ryarateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’umuco na sporo, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, RALC, CHENO rikaba ryaritabiriwe n’Abahanzi basaga 211 baturutse mu byiciro bitandukanye harimo aba Muzika, sinema, ubasizi, abanditsi n’abandi.