MINISITIRI W’INTEBE YASABYE INGAMBURUZABUKENE KURINDA ABATURAGE GUHOMBA BAKORA GITORE IMIRIMO Y’UBUHINZI N’UBWOROZI

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yasozaga Itorero Ingamburuzabukene ry’abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abimishinga n’ibigo biyishamikiyeho, yasabye abashinzwe Ubuhinzi n’ubworozi mu Mirenge yose y’u Rwanda kwegera abahinzi bakabafasha kumenya uko bajya basarura hirindwa gutakaza imyaka, kandi haba heze byinshi, abasaba gukora imirimo yabo gitore bagafasha abahinzi gusarura nta gihombo ndetse bakanabafasha gushaka  isoko ry’umusaruro baba babonye.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yabasabye gutekereza no gushakira igisubizo igihombo kigera kuri 30% abaturage batakaza mu gihe cyo gusarura no kugeza umusaruro mu buhunikiro.

Dr Edouard Ngirente, yagize ati: “Ibi ngo birababaje kuko abahinzi baba bashyize imbaraga nyinshi mu buhinzi ariko bagasarura bahomba”.

Yabasabye kandi kureba uko umusaruro wasagutse kuwo abaturage bakeneye mu ngo zabo wajya ugezwa ku masoko, abahinzi bakunguka, ibyeze mu gace kamwe bikagezwa n’ahandi.

Lt Col Désiré MIGAMBI Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yagarutse kubyo Ingamburuzabukene zatojwe mu Itorero ati: “Izi ntore zunguranye ibitekerezo n’abatoza bakuru, aho barebeye hamwe umurongo w’imikorere igamije kubaka u Rwanda twifuza, n’ingamba zinyuranye zo kubigeraho, muri izo ngamba harimo kwimakaza Indangagaciro bigiye mw’Itorero”.

Lt Col Désiré MIGAMBI, Yibukije Ingamburuzabukene ko buri   igihe  Intore kandi igakorera mu Isibo mu rwego rwo kuzuzanya akaba ari naryo  shingiro ry’imikorongiro Intore zatojwe.

Itorero Ingamburuzabukene ryatangiye taliki 21, Ugushyingo, 2019 rikaba ryasojwe kuri uyu wa 08, Ukuboza, 2019.

Umuhango wo kurisoza witabiriwe kandi Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick n’abandi .