INTORE Z’URUNGANO ZATUMWE KU RUGERERO RWO KUBAKA IGIHUGU

Intore zitabiriye Itorero  ryUrungano zatumwe ku rugerero nyuma yo gusoza Itorero,    basabwa kuba Indashyikirwa ku rugerero batumweho bahindura ibyo babona bikwiye guhinduka kuko " u Rwanda urarukorera rukagukamira. Ibi byagarutseho na BAMPORIKI Edouard,   Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu butumwa yahaye urubyiruko rusaga 400 rugizwe n’ababa mu Rwanda no mu mahanga, bari bamaze icyumweru batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2019.

Umuhango wo gusoza iri torero ryiswe “Itorero ry’Urungano, Icyiciro cya IV” witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Lt Col Désiré MIGAMBI, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, na Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean Marie Vianney bashimye ubushake uru rubyiruko rwagaragaje mu   gihe rwamaze rutozwa Indangagaciro z’Umuco.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagize    ati: “U Rwanda urarukorera rukagukamirwa, nimugende muhindure ibigomba guhinduka ku rugerero mutumweho”.

Intore z’urungano zahigize kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bashyize imbere kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bashimangira ko u Rwanda rwungutse amaboko.

Mazimpaka Anissa ubarizwa muri Diaspora ya Afurika y’Epfo yavuze ko kuza muri iri torero byamwunguye byinshi birimo umuco w’igihugu cye.

Yagize ati :“Njyewe naje hano nta Kinyarwanda nzi none ntashye ngerageza kukivuga kandi neza. Twigishijwe amateka y’igihugu cyacu kuko twe ntayo twari tuzi, ubu dutashye tuzi abo turibo n’amateka y’Igihugu cyacu.”

Nk’igihango bagiranye n’u Rwanda, izi ntore zifatanyije n’abayobozi bateye igiti mu Kigo cya Nkumba nk’ikimenyetso cyuko batazagamburuzwa na kidobya iyo ariyo yose yatuma batatira iki gihango.

Itorero ry’Urungano rimaze gutorezwamo  urubyiruko 1906 harimo ab’imbere mu gihugu 1630 n’ababa hanze yacyo 276, aho urubyiruko ruhabwa umwanya wo kuganira ku mateka u Rwanda rwaciyemo n’urugendo urubyiruko rurimo rwo kubaka Ubunyarwanda buhamye.