INKOMEZABIGWI ZASABWE KWIMAKAZA INDANGAGACIRO ZIVOMA MU MURAGE W’U RWANDA

Ubwo yasozaga Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya munani, mu Karere ka Gasabo, kuri site ya APAER KABUGA ahari hahuriye intore ziturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka GASABO , Lt Col Désiré MIGAMBI Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yasabye urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwitabiriye Itorero Inkomezabigwi kwimakaza Indangagaciro Abanyarwanda bakomora mu murage n’amateka byabo.

Lt Col Désiré MIGAMBI yibukije Inkomezabigwi, ko ibyo Itorero rimaze kugeraho babikesha Intore izirusha intambwe wagaruye Itorero, kuko ryari ryarasenywe n’abakoloni batifuzaga ko Abanyarwanda bavomamo umuco, imigirire n’imikorere ijyanye n’umurage wabo; yagize ati: “abakoroni bakuyeho Itorero kuko babonaga ribangamiye imiyoborere yabo, maze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2007 ararigarura, asaba Abanyarwanda kuba Intore mubyo bakora, nibyo ibi turimo uyu munsi dutozwa kuba indashyikirwa mubyo dukora, dukora ibiramba atari ibisenyuka tukibikora”.

Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yibukije Inkomezagwi kuzirikana ibiganiro baherewe mu itorero, ntibazabapfire ubusa kuko bizabafasha mubyo bagiye kuzakora mu rugerero rw'amezi 6, ndetse n’uruciye Ingando bamwe muribo bazajyaho.

Aha niho yahereye ashimira abatoza bose bagize uruhare mu gutoza no gutanga ibiganiro ubwitange mu Itorero.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango wo  gutuma Inkomezagwi ku rugerero yari Ndimubanzi Patrick Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yashimye imihigo Inkomezabigwi  zahize, cyane kurwanya imirire mibi, inda zitateguwe, gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, gushishikariza abaturage kuva mu manegeka n’ibindi….

Yasoje yibutsa intore kuzesa imihigo ubwo bazaba bari ku rugerero rwo kwiyubakira Igihugu, ati:”ibiganiro n'imikorongiro mwatorejwe mu Itorero bizabafashe mu kwesa imihigo mumaze guhiga”.  

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Inkomezabigwi, rwagaragaje ko rwanyuzwe n’ibiganiro rwahawe rugaragaza ko rwifuza kugira uruhare kwiyubakira Igihugu binyuze ku rugerero.

Gusoza Itorero Inkomezabigwi byabereye hirya no hino ku masite Inkomezabigwi zatorejweho, abayobozi bitabiriye uyu muhango basaba Intore kuba nkore neza bandebereho ku rugerero bagiye gutuwaho.

Iki ni icyiciro cya munani(8) cy’Itorero ry’inkomezabigwi cyitabiriwe n’Intore zirenga gato ibihumbi mirongo itanu, zatorejwe ku masite asanga 100 hirya no hino mu gihugu, zikaba zaratojwe indangagaciro n’umurage w’u Rwanda bibategura kujya ku rugerero rwo kubaka u Rwanda.