ABAREZI B’AMATEKA BASABWE KWIGISHA AMATEKA Y’UKURI KANDI ASHINGIYE KU MURAGE W’U RWANDA.

Lt Col Désiré MIGAMBI Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero(NIC), kuri uyu wa gatandatu tariki 4/1/2020, ubwo yatangizaga Itorero ry’abarezi bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ribera mu karere ka Nyanza, yabasabye kwigisha amateka afitiye Igihugu akamaro kandi ashingiye ku murage w’u Rwanda kuko hari aho usanga amateka agorekwa kubera inyungu z’abayanditse.

Lt Col Désiré MIGAMBI yibukije abarezi b’amateka ko Amateka yacu yaba meza cyangwa mabi hari byinshi atwigisha bityo tukaba tudakwiye kubabwa mu gihe tuyigisha  cyangwa tugatinya kuyigisha; yagize ati:”twabatumiye muri iri torero, tugamije gusuzumira hamwe, mwe nk’abarezi mwigisha amateka, uko twanoza imyigishirize y’Amateka, uko twanoza uburyo twigisha Amateka y’u Rwanda, bikozwe kandi bishingiye ku bumenyi bw’Abanyarwanda bazi Igihugu cyabo n’amateka yacyo”.

Yasobanuye ko kubera ingaruka z’ubukoloni, byinshi mu bihugu by’Afrika byigisha amateka yabyo yanditswe n’abakoloni ndetse hamwe na hamwe ugasanga yigishwa n’abafitanye isano n’abo bakoloni.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yagize ati:”bene iyo mikorere yatumye bamwe muri mwe mwigisha amateka y’u Rwanda agoretswe ku bushake, ku nyungu za politiki mbi ishyira imbere iheza n’amacakubiri, bikaba byari uturufu ry’abanyapolitiki hari nagamije inyungu zabo bwite, aho kwita ku z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) Dr NDAYAMBAJE Irenée, yibukije abarezi b’amateka ko baje mw’Itorero kugira ngo baganire uko amateka y’u Rwanda yakwigishwa uko bikwiye bashingiye ku mfashanyigisho zateguwe na REB, abasaba guhindura imyunvire ijyanye nibyo baba  barize bitaribyo; yagize ati:” amateka ni uburyo turiho n’impamvu tubayeho dutyo”.

Dr NDAYAMBAJE Irenée, yabwiye abarezi b’Amateka ko ishyanga ritazi amateka nyayo ndetse n’umuco waryo rimeze nk’igiti  kidafite imizi.

Yagize ati:”Gusaza biravuna ndetse cyane ariko ikigoye kurusha byose ni uguheranwa n’amateka atari ayawe, kandi umuhanuzi mwiza w’ahazaza, n’amateka y’igihe cyashize”.

 

 

 

Mukakimenyi Mathilde umwe mu barezi b’amateka witabiriye Itorero aturutse mu karere ka Ruhango, yavuze ko biteguye kwigisha amateka atagoretse yafasha urubyiruko kubaka u Rwanda rwa none n’ejo ariko asaba ko Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda, kubashakira amahugurwa ahagije ndetse aho bishoboka bagashakirwa ingendo shuri ahari ibirari by’amateka hirya no hino mu gihugu.

Itorero ry’abarezi ryateguwe ku bufatanye bwa  Minisiteri y’Uburezi, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ryitabirirwa n’abarezi 1600, batorezwa mu karere ka Nyanza mu bigo bya MATERI DEI, College de Christ roi na College Louis de Monfort rikaba rifite intero igira iti “ Uburezi bufite ireme rishingiye ku murage n’Amateka by’u Rwanda”.