KWINJIZWA MU RUBUGA RW’ NTORE Z’U RWANDA, N’IGIHANGO UBU UGIRANYE N’UMUTOZA W’IKIRENGA.

Ibi n’ibyagarutsweho na RUGEMINTWAZA Nepo, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero(NIC) , ubwo umutwe w’Intore zigizwe n’abarimu b’amateka bavanwaga ku karubunda bakinjizwa mu mutwe w’Intore w’Indemyabigwi, umuhango ukorerwa mu Itorero ugaragaza ko uwatojwe abaye Intore koko.

Uyu muhango akenshi uba nyuma y’Isuzuma ry’Ubuzima buzira umuze, bikorwa n’intore bigamije kuzifasha kwimenya, kumenya icyo bashobora nikibagora kugeraho kubera imyitozo idahagije  bityo bagafata ingamba zo gukomeza imyitozo .

Muri uyu muhango RUGEMINTWAZA Nepo Komiseri NIC, yabwiye Intore ko kwinjizwa mu rubuga rw’Intore z’u Rwanda ari igihango Intore aba agiranye n’ Umutoza w’Ikirenga. Yagize ati: “Mugiranye igihango gikomeye n’Umutoza w’Ikirenga ari nawe Itore zivomaho, murasabwa rero kuzirikana icyo gihango gikomeye mugiranye n’Umutoza mukora gitore ibyo mushinzwe kandi muzirikana Indangagaciro dukura mu muco n’umurage by’u Rwanda”.

Dr NDAYAMBAJE Irenee, Umutoza Mukuru w’Indemyabigwi akaba ari nawe muyobozi Mukuru wa Rwanda Education Board, yazitangarije ko igikorwa bakoze ari icyamateka kuko gitumye binjira mu rubuga rw’Intore z’u Rwanda.

Yabahaye izina ry’Indemyabigwi mu badaheranwa b’u Rwanda akaba yabahaye ikivugo kigira kiti “Ndi Indemyabigwi mu badaheranwa b’u Rwanda, ndi umurezi w’Intagamburuzwa, ndi umutoza w’Umurage wa gihanga, ndi umurezi ubereye u Rwanda; nkaba nkaba ku Isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’Iterambere”.

Umutoza Mukuru w'Indenyabigwi Ndayambaje Irenee DG , yasabye Intore gusanisha ibyo batojwe bishingiye ku Ndangagaciro z'Umuco n'Umurage by'u Rwanda nibyo bakora buri munsi kugira ngo bazirikane ko koko ari Intore z’u Rwanda kandi ziteguye kurerera u Rwanda.

Itorero ry’abarezi b’amateka ribera mu karere ka Nyanza ryitabiriwe n’abarezi bagera ku 1623 bitaganyijwe ko rigomba gusozwa tariki 11/01/2020.