INDEMYABIGWI ZAHIZE KUBA UMUSEMBURO W’UBUREZI BUFITE IREME KANDI BUVOMA MU MURAGE W’U RWANDA.

Itorero rigizwe n’abarezi bigisha amateka mu mashuri yisumbuye, ryiswe indemyabigwi mu badaheranwa b’u Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Karere ka Nyanza mu bigo bya Materi Dei, College de Christ roi na College de Monfort, ryasoje imirimo yaryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2020, maze zihiga kuba umusemburo w’Impinduka igamije kunoza ireme ry’Uburezi bavoma mu murage w’u Rwanda.

Mu gitaramo gisoza iri Torera cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr MUTIMURA Eugene,  yasabye Indemyabigwi mu badaheranwa b’u Rwanda kurenga imitekerereze ya buri umwe ahubwo bagashyira inyungu z’u Rwanda imbere kurusha ikindi cyose. Yagize ati: ” Ntore z’Indemyabigwi, murenge inyungu n’amarangamitima by’umuntu ku giti cye, mwimane u Rwanda, kugira ngo tuzarage abana bacu u Rwanda ruzira amacakubiri ayariyo yose, ruteye imbere kandi rutekanye, rwubakiye ku mwimerere w’Umurage n’amateka by’abatubanjirije”.

Yasabye indemyabigwi mu badaheranwa kwigisha amateka y’u Rwanda batababwa ahubwo bakayigisha bavoma mu mateka n’Indangagaciro n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Yabivuze muri aya magambo:” Ntore z’Indemyabigwi, impamba mukuye aha izababere imbarutso yo kwiga byimbitse umurage dukura mu migirire n’indangagaciro by’abakurambere bacu, bityo mwigishe abana b’u Rwanda mutababwa. Kwigisha amateka kandi neza n’ingenzi ku Gihugu cyacu kuko bifasha guhererekanya umurage n’indangagaciro byaranze Abanyarwanda mu bisekuruza bitandukanye uko byakurikiranye. Amateka y’u Rwanda ntakwiye kubakirwa ku mage yarugwiririye, atuma duhora tuganya. Oya, dukwiye kwigira ku butwari bw’abakurambere bacu nk’uko bigaragarira mu ndirimbo yubahiriza Igihugu cyacu aho igira iti” Abakurambere b’intwari, bitanze batizigama”.

Mu ijambo Lt Col Désiré Migambi  Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yasabye indemyabigwi gukomeza kubumbatira amateka n’umuco by’Igihugu, bashyira mu bikorwa Gahunda ya Ndi Umunyarwanda , bakanigisha amateka bavomye mu murage w’Abanyarwanda.

Mu gusoza Itorero, Indemyabigwi zahize imbere y’Umutware wabo Minisitiri w’Uburezi, zahize imihigo itandukanye zizashyira mu bikorwa mu gihe cy’umwaka, muri iyo mihigo harimo kubaka ubushobozi bw’abatoza b’Intore muri buri kigo cy’amashuri, kwegeranya  gihamya z’umurage w’u Rwanda no gutoza Umurage w’u Rwanda mu mashuri yisumbuye; kwimakaza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda mu mashuri yisumbuye, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu mashuri n’ibindi….

Itorero ry’abarezi b’amateka ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Minisiteri y’Uburezi n’ibigo byayo ndetse Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge; ryitabirwa n’abarimu basanga bagera kuri 1623.