KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YATANGIYE GAHUNDA YO GUHITAMO ABATOZA B’INTORE.

Ifoto y’Urwibutso nyuma y’Inama.

Kugira ngo ibikorwa by’Itorero byaguke binagere ku banyarwanda benshi, ni ngombwa ko habaho abatoza b’Intore b’umwuga bashoboye gutoza imitoreze itandukanye.

Niyo mpamvu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/10/2016 kuri Classic Hotel habereye Inama ngishwanama igamije gushyiraho ibizashingirwaho hemezwa Abatoza b’Intore mu byiciro bitandanye.

Atangiza imirimo y’iyi nama Bwana RUCAGU Boniface   Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yambwiye abayitabiriye ko mu nshingano Komisiyo ihabwa n’Itegeko  harimo kugisha inama abafatanyabikorwa bayo bose hagamijwe gusoza inshingano Komisiyo yahawe

Prezida wa Komisiyo kandi yakomeje asaba abatoza b’Intore kuba Intangarugerero mu byo bakora byose kugira ngo ibyo batoza bihure neza nibyo bakora. Yashimiye abatoza b’Intore ubufatanye bagaragaje.

Kugeza muri uku kwezi k’ukwakira Komisiyo imaze gutoza Abanyarwanda basanga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu akaba muri aba bamaze gutozwa hazatoranywamo abatoza b’Intore bahoraho mu nzego n’byiciro bitandukanye by’Intore.

Mu biganiro byatangiwe muri iyi nama ngishwanama baganiriye ingingo z’ingenzi zashingirwaho hatoranywa abatoza b’Intore babishoboye kandi bafite ubushake bwo gutoza Abanyarwanda. Nyuma kungurana ibitekerezo ingingo zatanzwe zizashungurwa n’akanama kabishinzwe maze kazemeze.

Iyi nama ngishwanama y’umunsi umwe yari yatumiwemo abahuzabikorwa b’Itorero mu turere, abaturutse mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyabikorera, abahagarariye sosiyete sivili na Ministeri zitandukanye.