URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MU URUNANA RW’URUNGANO RWASOJE ITORERO RYABERAGA MU KIGO CYA CTC – GABIRO.

Urubyiruko rusaga magana inani 800 rwibumbiye mu cyitwa Urunana rw’Urungano rwasoje Itorero ryiswe Inkomezamihigo ryaberaga mu Kigo cya CTC – Gabiro. Asoza iri torero Minisitiri w’urubiruko na ICT NSENGIMANA Philbert yarusabye gukomeza kunga ubumwe bagakomeza kwiyubakira Igihugu kizira Ingengabitekerezo ya Jenoside nandi macakubiri.

Ubwo uru rubyiruko rwasozaga itorero rwahigiye imbere y’Ubuyobozi ko ruzakomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no gusenya Ingengabitekerezo yose aho iva ikagera.

Urunana rw’Urungano rusoje Itorero rwiyemeje gushyiraho Club y’Urunana rw’Urungano ku rwego rw’akarere. Rwiyemeje kwitandukanya no kwamagana abakomeza kurwigisha Ingengabitekerezo yo kwishyiga nubwo baba ari ababyeyi babo.

Rwiyemeje kurandura amacakubiri mu rubyiruko n’ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo rukarata u Rwanda n’Ibyiza byarwo aho ruba hose mu mahanga no kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda.

Iri torero ryateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Ministeri y’Umuco na sporo na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ryari rimaze iminsi irindwi ribera mu kigo cya CTC Gabiro, rikaba ryari rihuje urubyiruko rusaga magana inani ruturutse mu gihugu no hanze y’u Rwanda; mu biganiro byinshi bahawe hari higanje ibijyanye na gahunda ya Ndi UMUNYARWANDA. Uru rubyiruko kandi rwaganirijwe ku Ndangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda.