ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’UBWITANGE CYATANGIRIJWE MU KARERE KA MUSANZE.

BAMPORIKI Edouard Umunyamabanga wa Leta muri MYCULTURE atanga impanuro

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ubwitange n’ubukorerabushake kibimburira umunsi mpuzamahanga w’Abakorerabushake cyatangirijwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi tariki 30/11/2020, ibikorwa biyoborwa na BAMPORIKI Edouard n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ari hamwe na Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Mu Ijambo rye yagize ati:”nta muntu ukwiriye kuvunisha undi kandi abakurambere bacu baratubereye ba rugero rwiza, biteye ubwoba cyane iyo umuntu adakoresheje imbaraga ze yitangira u Rwanda, kuko umuntu utekereza ko yakora utwe, yabaho abandi batariho, aba ahemuka cyane kuko nibyo byishe u Rwanda. Twese dukoreye Igihugu dukoresheje ubwenge, umutima n’amaboko yacu nta na kimwe gisigaye inyuma ntakabuze tuzakura u Rwanda aho ruri uyu munsi turugeze aheza kurusha”.

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, mu ijambo rye, yibukije abitabiriye ibikorwa by’Ubwitange ko Ubwitange bukomoka mu mateka y’u Rwanda kuko u Rwanda rwagiye rwubakwa n’Ubwitange bw’abana barwo kugeza rubaye uko ruri uyu munsi. Yongeyeho nk’Intore z’u Rwanda Impanuro z’Umutoza w’Ikirenga zakomeje kutubera urumuri mu nzira yo kubaka u Rwanda binyuze mubwitange n’ubukorerabushake, kuko buri gihe adusaba kuba Intore irangwa n’ibikorwa bifatika ndetse tukajya ku rugerero.

Lt Col Désiré MIGAMBI MUNGAMBA yashimiye cyane abafatanyabikorwa muri gahunda y’Ubwitange hari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Minisiteri y’Ubutabera UNV, AVSI, VSO, Rotary club, Croix rouge du Rwanda, Umuhuza, Ingabo z’Igihugu , Police nabandi.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, avuga ko ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake bikwiye kubaranga igihe cyose, baharanira kuba umusemburo w’iterambere.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubwitange bikwiye kuturanga aho turi hose, tugera ikirenge mu cya bakuru bacu bitangiye igihugu bakakibohora ingoyi y’umwanzi, kugeza uko tukibona uyu munsi. Natwe intego yacu ni ukwitanga dufasha abatishoboye nk’uko mwabonye twubakira umuryango w’abana bibana batagiraga aho kuba, tubikora tugamije kwihutisha iterambere ry’abaturage. Twigomwa bike mu mbaraga dufite tubera urugero rwiza barumuna bacu nk’uko natwe tubyigira kuri bakuru bacu.’’

Umunsi Mpuzamahanga w’Abakorerabushake washyizweho n’umwanzuro No 40/2012 w’Inteko Rusange w’Umuryango w’Abibumbye ku  tariki ya 17 Ukuboza 1985.  

Buri mwaka Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo bategura kandi bakizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ABAKOREBUSHAKE hagamijwe kuzirikana uruhare rw’ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake mu mibereho myiza y’abaturage n’ Iterambere ry’Igihugu.

Uyu mwaka ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abakorerabushake bizabera mu Karere ka Gasabo hahembwa Isibo y’Intore yabaye Indashyikirwa mubikorwa by’Ubwitange.