INTORE ZIKORA MU RWEGO RW’UBUZIMA MU RWANDA, ZARAHIRIYE KWITA KU BARWAYI NO GUKUMIRA INDWARA.

Figure 1 Impeshakurama mu muhango wo gusoza Itorero.

Abakora muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, basoje itorero ry’Impeshakurama, batangaza ko ibyo barikuyemo bizabafasha kurushaho guha serivisi nziza ababagana.

Babitangaje ubwo basozaga iryo torero bari bamazemo icyumweru, tariki ya 24 Ukuboza 2016.

Abatojwe bahamya ko muri iryo torero bigiyemo byinshi bizabafasha gukosora amakosa bajyaga bakora mu kazi kabo; nkuko Dusabe Josephine wakoreye Itorero mu karere ka Kirehe abisobanura. Agira ati “Bigiye kudufasha guhindura byinshi mu buvuzi mu bijyanye no gutanga serivise ku batugana, hari igihe twashyiragamo uburangare, tukirengagiza inshingano twahamagariwe.Ariko tugiye kubikosora no mu nshingano twahawe harimo gufata neza abatugana, icyo kibazo twaricaye tukivugutira umuti dusanga tugomba gukosora.”

Batojwe ibintu bitandukanye ariko cyane cyane biganisha ku gutanga serivisi nziza, zijyanye kandi n’Indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibyo byose rero bahamagarirwa kubishyira mu bikorwa;

Abaganirije izi ntore zo mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda bose bagarukaga ku kamaro k’itorero bati Itorero ryabaye umwanya wo gusobanukirwa neza indangagaciro z’ikwiye kuranga umukozi ukora muri serivise z’ubuvuzi no kuzanzamura ireme ry’ubuvuzi.

Babasabye gukorera hamwe, bagakorera  ku gihe, bababwira ko amasomo bahawe adakwiye kuba amasigaracyicaro, Abanyarwanda babategerejeho impinduka nyinshi.

Iri torero ryaberaga hiryo no hino mu turere ni icyiciro cya kabiri kuko ryabanjirijwe n’irya mbere ryabereye Gabiro rihuza abayobozi b’Ibitaro n’ibigo nderabuzima bagera kuri 800 ryateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’Ubuzima na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.