INKOMEZABIGWI ZASOJE ITORERO UBU ZIKABA ZITEGUYE URUGERO.

Figure: Intore zo mu karere ka Nyamasheke mu mukoro wo gusegasira igisenge.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/01/2016 Intore z’Inkomezabigwi zari zitabiriye itorero hiryo no hino mu turere ubu zamaze gusoza zikaba zitahanye imigambi ikomeye yo kuba umusemburo w’iterambere ry’u Rwanda.

Abitabiriye iri torero bavuga ko bahungukiye byinshi harimo kumenya amateka y’Igihugu, kurushaho kumenya gahunda nziza igihugu kibafitiye ndetse banatojwe gukunda Igihugu no kugikorera.

Intore zirangije amashuri yisumbuye zishimiye ko ubuyobozi bw’Igihugu bwita ku rubyiruko rw’Igihugu barwigisha imico myiza y’Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.

Intore zasozaga itorero zagaragaje imihigo zahize zizakora zitangiye urugerero, yo guhindura umuryango Nyarwanda muri rusange zitanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kimwe mu bizihangayikishije ngo ni urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse n’abana b’abakobwa bishora mu buraya bakiri bato, abo bakaba ari bo bazabanza guhindura kuko badahindutse nta cyizere cy’ahazaza u Rwanda rwaba rufite.