KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YAKORANYE INAMA N’ABAFATANYABIKORWA.

Figure 1 Abafatanyabikorwa ba NIC bakurikira Impanuro za Visi Prezida ubahagaze imbere

Mu rwego rwo gukomeza kubaka Itorero ry’Igihugu binyuze mu bufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/03/2017, kuri Lemigo hotel habereye inama y’Umunsi yahuje NIC n’abafatanyabikorwa bayo baturutse mu nzego za Leta, sosiyete sivili amashyirahamwe atagengwa na Leta,’amakoperative n’abandi.

Atangiza iyi nama,Visi Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Brig Gen Emmanuel BAYINGANA, yashimiye abayitabiriye kuba baje ari benshi kandi bakubahiriza igihe, avuga ko bigaragaza umuco w’Ubutore.

Visi Prezida kandi yagarutse ku nyungu z’ubufatanye hagati ya NIC n’abanyabikorwa bayo agaragaza ko inamabarimo iteganywa mu Itegeko rishyiraho NIC.

Yasabye buri muntu waje mu nama gutanga ibitekerezo byubaka anagaragaza aho umutwe w’Intore ahagarariye ugeze wesa imihigo.

Mu biganiro byatanzwe muri iyi nama buri mutahira w’umutwe w’Intore yagaragaje aho umutwe ahagarariye ugeze wesa imihigo. Abatahira b’imitwe Itandukanye berekanye ko Itorero ribafasha kwinjira neza mu nshingano basanganywe.

Mu bindi byaganiriwe muri iyi nama harimo ibijyanye no gutegura Itorero ry’Umudugudu rigahabwa imbaraga bityo ibikorwa byose byakorerwaga ku rwego rw’Igihugu bigahera ku mudugudu.

Haganiriwe kandi ku ruboherewe rw’abagore nkimwe mu ngamba zo kwihutisha iterambere ry’Umunyarwandakazi, umugoroba w’ababyeyi n’akamaro ufitiye umuryango.

Hamuritswe kandi gahunda y’urugerero rukambitse n’icyo rumariye Abanyarwanda.

Inama yosojwe hashyizweho ingamba zo kwihutisha ibikorwa no guhanahana amakuru kugira ngo ibiteganyijwe bishyirwe mu bikorwa nta nkomyi.