ITORERO INDANGAMIRWA ICYICIRO CYA CUMI RYATANGIJWE KU MUGARAGARO KURI UYU WA 14/06/2017

Minisitiri w’Ingabo n’abamuherekeje batangiza Itorero.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yasabye Indangamirwa icyiciro cya 10, guharanira icyateza imbere igihugu cyababyaye kuko bazagikenera nubwo batura mu bihugu by’amahanga, no kurangwa n’Indangagaciro z’umuco w’U Rwanda.

Ibi Minisitiri w’Ingabo Gen James KABAREBE, yabibasabye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kamena 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero Indangamirwa, ribumbiye hamwe abagera kuri 523, rigiye kumara ukwezi ribera mu Kigo cy’amahugurwa cya Gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri Kabarebe kandi yibukije izo ntore ko kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu, byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwari mu kigero nk’icyo Intore zigezemo, rukiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu kugeza rubigezeho ndetse runarokora abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisititi yasabye Indangamirwa ko mubyo bakora byose bakomeza gukunda Igihugu cyabo kuko aricyo bafite cyonyine.

Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface, yibukije izi ntore ko Itorero Indangamirwa ryatangiye mu 2008, ariko ko icyiciro cyabo ari cyo gifite umwihariko w’uko kiri gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida wa Repubulika cyo guhuriza hamwe intore zose zatojwe mu byiciro icyenda byabanje ndetse hakaniyongeramo abiga mu Rwanda kugira ngo batozwe mu uburyo bwo kwirinda.

Yabasabye gusigasira ubumwe Igihugu n’abagituye bimitse nyuma y’aho abazungu babaciyemo ibice bababibamo amoko yagejeje Igihugu ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu ntore zitabiriye Itorero Mugabe Rodrigue, wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko iri torero yiteze kuryungukiramo byinshi birimo umuco w’Igihugu cye n’Indangagaciro zawo ku buryo azabisangiza bagenzi be bigana.

Ati “Nzava hano narize byinshi ku gihugu cyanjye nk’umuco nyarwanda, ubumwe bw’abanyarwanda; ndumva ibyo bizangaragaramo nimva mu itorero ndetse n’abo tuzahura bo mu rungano rwanjye nzababwira izo ndangagaciro na kirazira za Kinyarwanda.”

Iri torero Indangamirwa icyiciro cya 10 rirabera mu kigo cy’amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro (CTC Gabiro) rikaba riteganyijwe kuzasozwa tariki ya 12/07/2017.